RFL
Kigali

King James yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Nyuma yawe’ iya kabiri yakoreye muri Amerika-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:8/03/2018 11:42
0


Mu minsi ishize ni bwo King Jmaes yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari yagiye gufata amashusho y’indirimbo ze zinyuranye zirimo n’iziri kuri Album ye nshya azashyira hanze mu minsi iri imbere. Mu ndirimbo esheshatu yafatiye amashusho King James yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye ya kabiri yise ‘Nyuma yawe’.



'Nyuma yawe' ni indirimbo ituje igenda gake King James yashyize hanze,akaba yarayishyize hanze muri 2017 nyuma y’izindi ndirimbo zirukanka yari amaze gushyira hanze zirimo ‘Rasta, Ibare,…”. Nyuma yo guha abakunzi be rero indirimbo zihuta yifuje kongera gushimisha n'abakunzi be bakunda indirimbo zituje ashyira hanze iyi ndirimbo yise ‘Nyuma yawe’ kuri ubu akaba yamaze no gushyira hanze amashusho yayo.

king jamesKing James ubwo yari muri Amerika

Indirimbo ‘Nyuma yawe’ ya King James yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Madebeat wahoze akorera muri Monsta Record, amashusho yayo akaba yarafashwe akanatunganywa na Producer ukomeye w’umunyarwanda ubu wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Cedru cyangwa Cedric nkuko yose yari amazina ye bwite.

REBA HANO AMASHUSHO Y’IYI NDIRIMBO ‘NYUMA YAWE’ YA KING JAMES







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND