RFL
Kigali

King James yashyize hanze amashusho y'indirimbo ye nshya 'Abo bose'-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/09/2018 8:48
0


King James ni umwe mu bahanzi bubashywe muri muzika y'u Rwanda. Uyu muhanzi uri gukora cyane muri uyu mwaka wa 2018, kuri ubu akomeje kugaragaza umuvuduko ukomeye mu bikorwa bye bya muzika. Nyuma y'igihe gito ashyize hanze indirimbo 'Agatimatima, Hari ukuntu ndetse na Nyuma yawe', hari hatahiwe amashusho y'indirimbo ye nshya.



Indirimbo nshya King James yashyize hanze mu minsi ishize yayise 'Abo bose'. Ni indirimbo yihuta kandi ibyinitse ikaba indirimbo iri mu njyana ya Afrobeat. Iyo uyumvise neza wumva ari indirimbo ikubiyemo ubutumwa bw'umusore uganiriza umukunzi we amwibutsa abantu banyuranye baba bashaka kumumutwara, bashuka umukunzi we bamushukisha ibintu bakamusebya ariko akanamwereka ko ibyo byose azabyirukira agasanga hari umukunda.

Nyuma y'ibyumweru bike cyane iyi ndirimbo igiye hanze uyu muhanzi ahise ashyira hanze amashusho yayo amashusho yafashwe ndetse akanatunganywa na Bagenzi Bernard umwe mu bagabo bamenyerewe mu gutunganya amashusho y'indirimbo z'abahanzi ba hano mu Rwanda.

Nyuma y'igihe adakora indirimbo zibyinitse King James yashyize hanze 'Abo bose' isubiza abakunda izi ndirimbo-YUMVEKing James

Mu minsi ishize King James yabwiye Inyarwanda.com ko muri iyi minsi afite ibikorwa byinshi binyuranye bya muzika ari gutegurira abakunzi be ndetse abizeza ko byanze bikunze afite icyizere ko abakunzi ba muzika bazagenda bakira neza ibikorwa bye dore ko bimwe mu bihangano amaze gushyira hanze n'ubundi byakirwa neza n'abakunzi ba muzika.

REBA HANO AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO NSHYA YA KING JAMES 'ABO BOSE'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND