RFL
Kigali

King James yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Agatimatima’ yiganjemo ayafatiwe mu bwato muri Amerika-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:4/05/2018 9:32
3


Mu minsi ishize ni bwo King James yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari yagiye gufata amashusho y’indirimbo ze esheshatu. Kugeza ubu uyu uyu muhanzi ymaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ebyiri ndetse n’iyi ‘Agatimatima’ inshya yashyize hanze ikaba iya gatatu muri esheshatu yafatiye muri Amerika.



Mu mashusho y'indirimbo ‘Agatimatima’ higanjemo ayafatiwe mu bwato bumwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahanagaragara abakobwa bambaye Bikini, umwenda ubusanzwe abantu bajyana ahantu ku mazi menshi mu rwego rwo gutora akayaga ndetse no kuruhuka neza mu gihe cy’ubushyuhe.

'Agatimatima' ni indirimbo nshya King James yakoreye muri Monster Record amashusho yayo afatirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yafashwe na Cedru umwe mu banyarwanda bazwiho ubuhanga mu gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi.

REBA HANO AMASHUSHO Y’IYI NDIRIMBO NSHYA YA KING JAMES ‘AGATIMATIMA’


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Elvis5 years ago
    I like this new song of good singer in Rwanda big up man king James for agatimatima
  • john5 years ago
    iyo myambarire yuyu mukobwa se ntago ariyo iherutse kunengwa na minister? cgw ni uko wenda uni mukobwa atari umunyarwanda?
  • UWIZERA ERNESTINE5 years ago
    aba bakobwa nibeza cyane





Inyarwanda BACKGROUND