Mu minsi ishize ni bwo King James yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari yagiye gufata amashusho y’indirimbo ze esheshatu. Kugeza ubu uyu uyu muhanzi ymaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ebyiri ndetse n’iyi ‘Agatimatima’ inshya yashyize hanze ikaba iya gatatu muri esheshatu yafatiye muri Amerika.
Mu mashusho y'indirimbo ‘Agatimatima’ higanjemo ayafatiwe mu bwato bumwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahanagaragara abakobwa bambaye Bikini, umwenda ubusanzwe abantu bajyana ahantu ku mazi menshi mu rwego rwo gutora akayaga ndetse no kuruhuka neza mu gihe cy’ubushyuhe.
'Agatimatima' ni indirimbo nshya King James yakoreye muri Monster Record amashusho yayo afatirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yafashwe na Cedru umwe mu banyarwanda bazwiho ubuhanga mu gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi.
REBA HANO AMASHUSHO Y’IYI NDIRIMBO NSHYA YA KING JAMES ‘AGATIMATIMA’
TANGA IGITECYEREZO