RFL
Kigali

King James yarahiriye gukora ibyo atari asanzwe akora mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo ye nshya 'Igitekerezo'

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/11/2018 12:32
1


King James ni umwe mu bahanzi muri iyi minsi umuntu atatinya guhamya ko bahagaze neza muri muzika y'u Rwanda, uyu muhanzi mu minsi ishize yashyize hanze indirimbo yise 'Igitekerezo' iyi kuri ubu agiye gutangira gufatira amashusho nkuko yabitangarije Inyarwanda.com mu mpera z'iki cyumweru turangije.



King James aganira na Inyarwanda.com yabwiye umunyamakuru ko hari ibyo akeneye gukora mu ifatwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo, aha akaba yagize ati" Mu by'ukuri tumaze igihe muri ibi bintu hari ibyo umuntu azi neza, aha rero ndashaka ko mu ifatwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo arinjye uzandika 'Script' nkanaba 'Director' kuko nzi neza ko hari ubumenyi mfite muri ibi bintu bijyanye na muzika cyane cyane mu ifatwa ry'amashusho."

King James uri mubahanzi bamaze igihe muri muzika yabwiye Inyarwanda.com ko mu myaka amaze muri muzika amaze kugira ubumenyi bwinshi bwatuma hari igihe aba yumva hari ibyo yakora, aha King James akaba yatangarije Inyarwanda.com ko mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo 'Igitekerezo' ikintu azaba akeneye ari umufata amashusho naho na camera naho ibijyanye n'umuyobozi 'Director' cyangwa uwandika 'Script' byo King James yiteguye kubyikorera.

King James

King James arateganya gukora ibyo atari asanzwe akora mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo ye 'Igitekerezo'

King James ni umwe mu bahanzi bakoze cyane muri uyu mwaka wa 2018 cyane ko kugeza ubu iyi ndirimbo amaze gushyira hanze ari iya gatandatu. Ni indirimbo ituje nk'uko abakunzi be bamumenyereye iyo amaze iminsi akora indirimbo zihuta ntiyiburira ahita ashaka indirimbo ituje nayo akayibasangiza. Iyi ndirimbo nshya ya King James yitwa 'Igitekerezo' yakozwe na Producer Knox beat muri studio ya Monster Record.

UMVA HANO INDIRIMBO 'IGITEKEREZO' YA KING JAMES






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • prosper5 years ago
    kabisa iki "gitekerezo"ni kiza kira sounding neza amaze kugira exprience akora nkumuntu mukuru .niyo mpamvu ibintu bye biba bifite uburyohe kabisa nakomerezaho rwose ikibazo nuko ata jya arenga imipaka yurwanda





Inyarwanda BACKGROUND