RFL
Kigali

King James yagiye bucece mu gihugu cya Zimbabwe

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:21/03/2016 8:12
11


Umuhanzi nyarwanda Ruhumuriza James uzwi muri muzika nka King James, yagiye bucece mu gihugu cya Zimbabwe mu mpera z’iki cyumweru dusoje, ibintu yashatse ko byaba ibanga ntihagire uzarabukwa ko yerekeje muri iki gihugu, amakuru Inyarwanda.com ifitiye gihamya akaba avuga ko n’ubu ari ho akiri.



Ku mugoroba wo kuwa Gatandatu w’iki Cyumweru gishize tariki 19 Werurwe 2016, nibwo King James yuriye indege yerekeza mu gihugu cya Zimbabwe, aho yari ajyanywe n’ibikorwa bitandukanye byose bifite aho bihuriye na muzika, bimwe muri ibi bikorwa akaba atarifuje ko byajya hanze mbere y’uko abona neza umusaruro wabyo, ari nayo mpamvu yagize ibanga iby’urugendo rwe.

King James ubu arimo kubarizwa mu gihugu cya Zimbabwe

King James ubu arimo kubarizwa mu gihugu cya Zimbabwe

Amakuru yizewe dukesha umwe mu nshuti za King James banakorana kenshi mu bikorwa bye bya muzika, ni uko uyu musore yagiye muri Zimbabwe aho yari yabonye ikiraka cyo kuririmba mu bukwe bw’abanyarwanda baba muri iki gihugu, ubukwe bifuje ko yaririmbamo mu gihe cyo kwiyakira ndetse na nyuma hakaba ibirori byo kwidagadura kw’abageni, imiryango yabo n’inshuti, babifashijwemo n’uyu muhanzi King James.

king james

King James kandi, kimwe n’undi muhanzi wese utekereza ibijyanye no kwagura muzika ye, muri iki gihugu agomba no kuhagirira urugendo-shuri byanakunda akahakorera ibikorwa bya muzika bitandukanye n’abahanzi bakomeye bo muri iki gihugu, gusa ibi akaba atarifuje kubivugaho cyane mu gihe bitarakunda dore ko atari asanzwe akunda kuhagenda cyane. Biteganyijwe ko ntagihindutse, yagaruka i Kigali hagati muri iki cyumweru dutangiye.

REBA HANO INDIRIMBO "NARAMUKUNDAGA" YA KING JAMES:






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kagabo8 years ago
    ni Ruhumuriza se cg ni Rugwizangoga james?
  • Umutoni gaella8 years ago
    Ni Ruhumuriza
  • Unknown8 years ago
    King James akora ibintu bye muburyo bwe!
  • queen umutoni8 years ago
    James nawe arashoboye kdi arabizi nukuri courage james!
  • queen umutoni8 years ago
    James nawe arashoboye kdi arabizi nukuri courage james!
  • queen umutoni8 years ago
    James nawe arashoboye kdi arabizi nukuri courage james!
  • james8 years ago
    hhhhhh uwomutipe ararenzepe ubu akora ibintu nkumujura arikonuburenganzirabwe
  • 8 years ago
    sha ahubwo ni mubi cyn ararenze nanjye ndamushimye
  • Eric 8 years ago
    Yaturyohereje sana ibintu byari mu nanjye ndabarahiye kuko hari abamubonye bwa mbere abandi bamuboneraga kuma video!!!!!!
  • theo8 years ago
    king jams numuhanga cyane erega mujye mwibuka indirimbo buhoro buhoro harimo ijambo rivuga ngo nzaza buhoro ariko mbigereho nzavuga macye nshishe macye numusirimu ubu niwe muhanzi nyarwnda ukurikiwe na benshi kwisi
  • 8 years ago
    NTACYO NAVUGA URETSE courage KUKO IBYAWE BYOSE BISIGAYE BIMBERA BYIZA





Inyarwanda BACKGROUND