RFL
Kigali

King James wari umaze hafi amezi abiri muri Amerika yamaze kugaruka mu Rwanda –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:4/12/2017 7:48
0


Tariki 10 Nzeri 2017 nibwo umuhanzi King James yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho byavugwaga ko agiye gufata amashusho ya nyinshi mu ndirimbo ze, nyuma y’amezi abiri ari kuri uyu mugabane uyu muhanzi yagarutse mu rwamubyaye aho yahagurutse muri Amerika kuri iki cyumweru tariki 3 Ukuboza 2017.



Ubwo yahagurukaga mu Rwanda umwe mu nshuti ze za hafi yatangarije Inyarwanda.com ko King James agiye muri Amerika gufata amashusho ya nyinshi mu ndirimbo ziri kuri Album ye nshya cyane ko yagombaga gufatanya n’umusore wamukoreye amashusho y’indirimbo ze za cyera, Cedru uyu akaba asigaye yibera ku mugabane wa Amerika.

king james

King James avuye USA yari aherekejwe na Ernesto

Icyakora akimara kugerayo King James, byatangiye kuvugwa ko uyu muhanzi yaba yaragiye muri Amerika agiye no gusura inkumi bakundana ituye muri Amerika n'ubwo nta kintu yigeze yifuza kubitangazaho. Kuri iki cyumweru tariki 3 Ukuboza King James nibwo yahagurutse muri Amerika agaruka mu Rwanda aherekejwe n’umwe mu nshuti ze ziba muri Amerika  Ernesto uyu wabaye umunyamakuru ukomeye wa RBA, kuri ubu akaba ari kwiga muri Amerika. 

king jamesKing James ubwo yahagurukaga muri Amerika

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND