RFL
Kigali

Nyuma y’iminsi acecetse King James yashyize hanze indirimbo ye nshya yise “Nyuma yawe” –YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/04/2017 8:07
3


Umuhanzi King James yari amaze iminsi yicecekeye nta ndirimbo nshya, nta gitaramo yewe bamwe bari batangiye kwibaza ibyo ahugiyemo. Icyakora uyu muhanzi yasubije abibazaga bene ibyo bibazo kuko yahise ashyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Nyuma yawe’.



Iyi ndirimbo Nyuma yawe ni indirimbo ituje igenda gake King James yashyize hanze,ikaba ije nyuma y’izindi ndirimbo zirukanka uyu muhanzi yari amaze iminsi ashyira hanze zirimo ‘Rasta, Ibare,…” Nyuma yo guha abakunzi be rero indirimbo zihuta uyu muhanzi yifuje kongera gushimisha n'abakunzi be bakunda indirimbo zituje ashyira hanze iyi ndirimbo yise ‘Nyuma yawe’.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘NYUMA YAWE’ YA KING JAMES

king james

King James yongeye guha injyana ituje abakunda injyana ze zituje

Indirimbo ‘Nyuma yawe’ ya King James ayishyize hanze nyuma y’igihe kitari kinini amurikiye abanyarwanda Album ye yamurikiye mu gitaramo yakoreye mu karere ka Rubavu mu mpera z’umwaka ushize wa 2016.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘NYUMA YAWE’ YA KING JAMES






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Aline6 years ago
    Ntabwo iryoshye pe!
  • Wa p6 years ago
    Nziza...
  • j. p nanone6 years ago
    jemus is nice but she risten for you





Inyarwanda BACKGROUND