Nyuma y’uko umuhanzi King James yitabiriye Rwanda Day yabereye i Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hari umuhanzikazi witwa Rowland w’umunyarwandakazi uba muri Amerika washyize hanze amafoto ari kumwe na King James ndetse anavuga ko bagiranye ibihe byiza, ibi biza gutuma bivugwa ko baba bari mu rukundo bamwe banavuga iby’ubukwe.
Nyuma y’uko uyu mukobwa ashyize kuri facebook amafoto atandukanye ari kumwe na King James ndetse hari n’ahantu barimo gusangira, yanditseho amagambo y’icyongereza avuga ko yagiranye ibihe byiza n’uyu muhanzi, ibi biza gutuma benshi bibaza ko baba bari mu rukundo ndetse hari n’abahise batangira kubaza uyu mukobwa igihe ubukwe bwabo buzabera.
Aya ni amwe mu mafoto ya King James n'uyu mukobwa Rowland
Bamwe batangiye no kubaza uyu mukobwa itariki y'ubukwe bwe na King James
Uyu muhanzikazi Rowland yaganiriye na Inyarwanda.com, atangaza ko bwari ubwa mbere yari ahuye na King James, hanyuma bakaza no kuvugana ku bijyanye no kujya mu mashusho y’indirimbo ye yitwa “Ntibisanzwe”, iyi ndirimbo aherutse gushyira hanze ikaba yarakorewe amashusho muri Amerika ndetse n’uyu mukobwa akaba azagaragaramo, uretse ibyo bakaba nta kindi bapanga kidasanzwe.
Amwe mu mafoto y'uyu muhanzikazi Rowland mu bihe bye bitandukanye
Ku rundi ruhande King James nawe yahamirije Inyarwanda.com ko nta kindi kidasanzwe kiri hagati ye n’uyu mukobwa Rowland, akavuga ko ari umuhanzikazi bahuye akamwifashisha mu mashusho y’indirimbo ye. King James ati: “Uriya ni umuhanzikazi uba hariya, nagiyeyo turahura musaba ko yajya mu mashusho y’indirimbo yanjye yitwa ‘Ntibisanzwe’, ari nayo mperutse gushyira hanze, n’amashusho yayo rwose azajya hanze mu minsi ya vuba kuburyo abantu bazahita babyibonera, nta kindi dupanga pe!”.
REBA HANO IMWE MU NDIRIMBO ZA ROWLAND
Nk’uko King James yakomeje abisobanura, kuba aya mafoto yarashyizwe kuri Facebook abantu bagatangira gutekereza ko yaba ari mu rukundo n’uyu mukobwa ngo ntaho bihuriye n’ukuri, kuko nta kindi bapanze kitari amashusho y’iyi ndirimbo azaba agaragaramo uyu mukobwa, aya mashusho akazajya hanze mu mpera z’iki cyumweru hatagize igihinduka.
KANDA HANO WUMVE "NTIBISANZWE"
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO