RFL
Kigali

King James,Jay Polly,Alpha Rwirangira na Uncle Austin bahuriye mu mashusho y'indirimbo 'Rendez vous' ya Paccy

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:25/08/2014 19:46
3


Nyuma y’iminsi mike ishize, umuraperikazi Oda Paccy ahurije hamwe abahanzi barimo King James, Jay Polly, Alpha Rwirangira na Uncle Austin bagakorana indirimbo yise ‘RendezVous’, kuri ubu uyu muraperikazi yamaze gushyira ahagaragara amashusho y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na producer Gilbert muri Touch record.



Paccy avuga ko yishimiye cyane iyi ndirimbo kuko yayifatanyije n’abahanzi asanzwe akunda, nk’uko yabidutangarije ubwo yatugezagaho amashusho yayo akaba yizera ko n’abakunzi be bayakira neza.

sn

Paccy hamwe na Alpha Rwirangira mu mashusho y'iyi ndirimbo

Paccy ati “ Iyi ndirimbo Rendez-vous ni indirimbo nishimiye kuko nafatanyije n’abahanzi nsanzwe nkunda kandi ndizera ko byagenze neza.  Ndashimira abantu bose bitanze kugirango ikorwe, abahanzi bayirimo n’abafana banjye bampora hafi.”

bavsc

Paccy avuga ko mu gihe umwaka ukomeje kwicuma nawe akomeje kongera ibikorwa, aho uretse iyi ndirimbo yamaze gushyira hanze hamwe n’izayibanjirije, anafite indi mishinga myinshi arimo ategura. Ati “ Mu gihe gisigaye muri uyu mwaka mfite ibikorwa byinshi bitandukanye ndigutegura bazabona Paccy mushya, gusa meneye ibanga abakunzi banjye ko nyuma y’iyi ndirimbo hazahita hakurikiraho indi yitwa BANSEKA.”

Reba amashusho y'indirimbo 'Rendez vous'


Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • didia9 years ago
    Yooo mbega indirimbo nziza aba bahanzi barasobanutse pe mwese ndabakunze buri muntu mwijwi rye ,merci.
  • channy9 years ago
    pacy ndagukunda pe! komereza aho kbsa dutegereje kubona pacy mushya mu music kdi birimo biraza indirinbo zawe ni nziza pe muri iyi minsi birarenze komereza aho.
  • twahirwa jamus9 years ago
    ntawundi muntu watuma numva iyindirimbo uretse James mwiyumvamo ahantu hose komeza uhitinge muvandi





Inyarwanda BACKGROUND