RFL
Kigali

King James, Diplomate, Social Mula, Ziggy55 na Uncle Austin bahurijwe mu ndirimbo 'Wimfatanya n'Isi' ya Zizou Alpacino-YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/12/2018 15:36
5


Zizou Alpacino ni izina ryamamaye muri muzika y'u Rwanda ariko rirushaho kwamamara ubwo uyu mugabo yazanaga gahunda zo guhuriza abahanzi b'ibyamamare mu ndirimbo imwe. Yakoze indirimbo zakunzwe icyakora nyuma y'igihe adakora izi ndirimbo Zizou Alpacino yubuye ibyo gukora indirimbo zihuriwemo n'abahanzi b'ibyamamare.



Kuri ubu Zizou Alpacino yashyize hanze indirimbo nshya yitwa "Wimfatanya n'Isi" iyi ikaba ari indirimbo ihuriwemo n'abahanzi b'ibyamamare barimo; Social Mula, King James, Uncle Austin, Diplomate na Ziggy 55. Ni indirimbo nshya Zizou Alpacino ashyize hanze nyuma y'igihe kinini adakora ibijyanye n'indirimbo cyane ko yasaga n'uwashyize ingufu mu gukora studio ya Monster ari naho hakorewe iyi ndirimbo.

Zizou

Zizou Alpacacino

Iyi ndirimbo mu buryo bw'amajwi yakozwe na Knox Beat usanzwe akorera indirimbo muri Monster Record mu gihe Lyrics Video yayo nayo yakorewe muri Monster Image na Karan WiseMan utunganya amashusho muri iyi studio. Indirimbo Wimfatanya n'Isi igiye hanze ikurikira; Fata fata, Bagupfusha ubusa, Niko nabaye, Vuba Vuba, Arambona agaseka n'izindi Zizou Alpacino yagiye ahurizamo abahanzi zikamamara ku rwego rwo hejuru.

REBA HANO IYI NDIRIMBO "WIMFATANYA N'ISI" YA ZIZOUAL PACINO N'ABAHANZI B'IBYAMAMARE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • hassan5 years ago
    SWEET LIFE LA VIE EST BELLE FALLY IPUPA,gusa harimo message.
  • Uwimana Dudu5 years ago
    Zizou imana igomeze imwongerere imigisha n amahoro mubyo akora Kandi bagome bahuriza hamwe imikorere yabo. Thank u zizou , Ziggy 55 and u all.
  • Mutabazi Cool Da Johnson5 years ago
    Ewana Bravo yinsazi kbixa ku musaza Zizzou Ewana akoze akazi katoroshye kbixa Guteza imbere Rwanda music industry Merc Musaza
  • turamyimana david mutete,5 years ago
    Ndabemerape,mujyemumpa umuziki,
  • Igitekerezo cyanjye nuk king james yobandany akor indirimb nyishyi kand nziz kuk muburund turamukund cyane.2 years ago
    Akomez akor hm ndashyak kumeny ko social mula boba barongey guhuz nicyamamar nkaw bruce meroddy





Inyarwanda BACKGROUND