RFL
Kigali

King James akoze ibidakunze gukorwa n'abandi bahanzi mu Rwanda asohorera rimwe indirimbo 3

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/01/2017 10:54
2


King James warangije 2016 amurikiye abakunzi be Album ye ‘Urukundo’, kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya eshatu icyarimwe mu rwego rwo gutangirana neza n’abakunzi be umwaka wa 2017.



Indirimbo eshatu King James yashyize hanze zose zakozwe na producer Pastor P. Ni indirimbo zibyinitse harimo iya reggae yakoze ashishikariza abantu gukundana no kugira ubumuntu. Izi ndirimbo za King James ni; Rasta,Nzi icyo mukundira ndetse na Hubaka Urukundo. Izo ndirimbo zose zikaba ziri kuri Album ‘Urukundo’ yamurikiye abakunzi be mu minsi yashize mu gitaramo yakoreye i Rubavu ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.

UMVA HANO IZO NDIRIMBO:

-RASTA BY KING JAMES

-NZI ICYO MUKUNDIRA BY KING JAMES

-HUBAKA URUKUNDO BY KING JAMES

Gusohorera izi ndirimbo icya rimwe King James avuga ko ntacyo bizatwara kuko abakunzi ba muzika ye baboneye rimwe ibihangano bye byinshi ati “Kuki se naha abantu indirimbo imwe mbitse eshatu? Reka babe bazumva zose mfate umwanya wo gutegura neza amashusho yazo zose kuko ndifuza gushimisha abakunzi banjye muri uyu mwaka wa 2017.”

king james

King James mu gitaramo cyo kumurika Album ye i Rubavu

Izi ndirimbo zamaze kugera hanze zizahita zikurikirwa n’amashusho yazo dore King James yatangiye gufata amashusho yazo. Usibye aka kazi kandi King James ngo yatangiye no gukora kuri Album ye izakurikira ku buryo na yo uyu mwaka bimukundiye yayimurikira abanyarwanda by'umwihariko abakunzi b'ibihangano bye.

UMVA HANO IZO NDIRIMBO:

-RASTA BY KING JAMES

-NZI ICYO MUKUNDIRA BY KING JAMES

-HUBAKA URUKUNDO BY KING JAMES






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • diaspora7 years ago
    uyu mugabo ni umukozi kbs,ZOSE ni nzizaaa......keep it up
  • 7 years ago
    uyu nawe niba ar ugucanganyikirwa no kubera ko king of RNB ar murwagasabo





Inyarwanda BACKGROUND