Umunyamidelikazi akaba n'umunyamakuru wa televiziyo Kim Kardashian kugeza ubu akaba umugore w'umuririmbyi Kanye West yatangaje ko atangazwa n'abagore banezezwa no gusama inda mu gihe kuri we abifata nk'ibintu bibi byamubayeho mu buzima bwe.
Uyu mubyeyi ufite imyaka 34 y’amavuko, aya magambo ayavuze nyuma y’uko amenye ko atwite inda ya kabiri ya Kanye West aho bivugwa ko azibaruka ku itariki ya 25 Ukuboza uyu mwaka.
Ku rubuga rwe rwitwa Kimkardardashianwest.com, yatangajeho amagambo agira "Mvuze ukuri kuri njye gutwara inda ni cyo kintu kibi cyambayeho mu buzima.". Kim Kardashian yasobanuye ko muby'ukuri atanezezwa na gato no gutwita n’ubwo hari abagore benshi binezeza.
Yakomeje agira ati: "Nta n’akanya gato byambaho ngo mbashe kwishimira ko ntwite inda kandi nabwo sinjya numva ababikunda icyo babibonamo. Umubyeyi wanjye wambyaye yarabyishimiye afite ubushobozi kuribyo ariko njye ntaho bihuriye."
Kuri we mu bintu yumva bituma adakunda gutwita, ni uko asanga umubiri we uhinduka cyane akiyumvamo ko adateye uko asanzwe bityo akumva abyibushye kandi adatekanye.
Remy Niyingize
TANGA IGITECYEREZO