RFL
Kigali

Kim Kardashian ntiyishimira na gato ibyo gusama inda afata nk’ibyago byamugwiririye

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:6/10/2015 17:26
5


Umunyamidelikazi akaba n'umunyamakuru wa televiziyo Kim Kardashian kugeza ubu akaba umugore w'umuririmbyi Kanye West yatangaje ko atangazwa n'abagore banezezwa no gusama inda mu gihe kuri we abifata nk'ibintu bibi byamubayeho mu buzima bwe.



Uyu mubyeyi ufite imyaka 34 y’amavuko, aya magambo ayavuze nyuma y’uko amenye ko atwite inda ya kabiri ya Kanye West aho bivugwa ko azibaruka ku itariki ya 25 Ukuboza uyu mwaka.     

Ku rubuga rwe rwitwa Kimkardardashianwest.com, yatangajeho amagambo agira "Mvuze ukuri kuri njye gutwara inda ni cyo kintu kibi cyambayeho mu buzima.". Kim Kardashian yasobanuye ko muby'ukuri atanezezwa na gato no gutwita n’ubwo hari abagore benshi binezeza.

kim

 Yakomeje agira ati: "Nta n’akanya gato byambaho ngo mbashe kwishimira ko ntwite inda kandi nabwo sinjya numva ababikunda icyo babibonamo. Umubyeyi wanjye wambyaye yarabyishimiye afite ubushobozi kuribyo ariko njye ntaho bihuriye."

kim

Kuri we mu bintu yumva bituma adakunda gutwita, ni uko asanga umubiri we uhinduka cyane akiyumvamo ko adateye uko asanzwe bityo akumva abyibushye kandi adatekanye.

Remy Niyingize

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    Ariko mwagiye mureka kubeshya.
  • apuuuu8 years ago
    aliko rubandabazi kugondoza Imana koko, iyi nkunguzi yumugore siyo ejobundi yavugagango asigayakora imibonano incuro500 kumusi kugirango abone ukoyasama, nonumvango nibyagoyagize mbese yagushijishyano kuba atwite, ubwose nkuwomwana atwite nakura azamubuirikikoko, azamubuirase koyaje nkimpanuka, azamubuirako atamushakaga? Nakumiro koko, abandi bifuza gutwita barabibuze nonuyuwe umwijuto uramurenze ntamenyeko ukugutwita arinumugisha yahawe n'IMANA atabikoreye, akavuga ibidakuiye umubyeyiyewe Imama IryIbababarira gusa namwesimwe nibitabi numurengwe bibabyabarenze, satani mukorera nimubi koko
  • Emmy8 years ago
    Ejobundi aha yabaga avuza induru mu itangazamakuru ngo abaganga bamubwiyeko atazongera kubyara. None abonye yasamye, ati ntabwo akunda gutwita. Abo baganga se yabajyagamo agiye gushaka iki? Aba ni iteshamutwe gusa. Ni ukwimenyekanisha gusa ntabwo ibi avuga ntabwo akomeje. Ni ukwivugira. Ariko si byiza na gato. Imana itarakara.
  • nicky8 years ago
    Ndumiwe kuba abazungu babagore babazwa nuko babyibushye kubera batwite bigatuma babanga ni agahuma munwa
  • nicky8 years ago
    Ndumiwe kuba abazungu babagore babazwa nuko babyibushye kubera batwite bigatuma babanga ni agahuma munwa





Inyarwanda BACKGROUND