RFL
Kigali

Kim Kardashian n’umukobwa we North West bahaye imfashanyo abakene batagira aho baba.

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:19/10/2017 16:49
0


Ni kenshi Kim Kardashian, umugore wa Kanye West muri iyi minsi akunze kugaragazako nta kamaro na gato ko gukunda ibintu. Ibi ndetse no guhindura byinshi mu buzima bwe byatewe n’ibiherutse kumubaho umwaka ushize wa 2016 ubwo yari ari i Paris mu Bufaransa agaterwa n’igico cy’amabandi.



Inkuru dukesha igitangazamakuru cya dailymail.co.uk  mu mafoto agaragaza ko Kim Kardashiaan n’umukobwa we North West ukunda cyane gutanga nk’uko Maman we abikora, basuye abakene batagira aho baba bakanabaha imfashanyo bitwaje harimo ibyo kurya n’ibindi.

Kim Kardashian na NORTH

Ubusanzwe umuryango wa Kardashians bakunze gukora ibikorwa by’urukundo no gufasha, kuko na Kourtney Kardashian aherutse guherekezwa n’abana be; Penelope na Mason gufasha bamwe mu bakene ndetse n’abamugaye. Noth, umukobwa wa Kim Kardashian na Kanye West yagaragaje ibyishimo bidasanzwe igihe bari bari gutanga izo mfashanyo.

KIM KARDASHIAN

Kongera gukora ibi bikorwa by’urukundo nyuma y’igihe kinini Kim Kardashian abihagaritse, yabitewe no kuba umwaka ushize wa 2016 ubwo yari ari I Paris mu Bufaransa yaratewe n’igico cy’amabandi ndetse akamutwara akayabo ka milliyoni z’amadolari ndetse n’imiringa myinshi y’agaciro harimo n’impeta y’ubukwe bwe yambitswe na Kanye West. Byaje kumenyekana ko abo bajura bari bamaze imyaka 2 bashakisha Kim ndetse bari bazi na bumwe mu butunzi bwe babikuye ku mbuga nkoranyambaga akoresha, bikaba byaratumye Kim ahindura bikomeye uburyo akoreshamo izo mbuga nyuma yo kumenya uruhare zagize muri iryo terwa.

Kim KarsashianKim KarsashianKim Karsashian






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND