RFL
Kigali

Kim Kardashian agiye kuza muri Uganda aho azigisha abakobwa baho ibyo kwiyambika ubusa

Yanditswe na: Editor
Taliki:20/11/2014 8:43
14


Nyuma y’iminsi Kim Kardashian ashyize hanze amafoto ye yambaye ubusa, biteganyijwe ko agiye kuzenguruka ibihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afrika akazagera no muri Uganda mu kwezi gutaha aho azakangurira abakobwa kujya birekura mu myambarire ndetse akazanifotozanya na Desire Luzinda uzwiho kwambara ubusa cyane.



Nk’uko amakuru dukesha ikinyamakuru Bigeye abivuga, uyu mugore w’icyamamare ku rwego rw’isi uzwiho kuba akunda gushyira hanze amafoto ye yambaye ubusa, yamaze kumenya ko muri Uganda hari umukobwa witwa Desire Luzinda, uyu akaba ari umuhanzikazi umaze iminsi mu mazi abira kubera amafoto ye yambaye ubusa buri buri yashyizwe hanze, Kim Kardashian akaba yifuza kuzifotozanya nawe.

Desire Luzinda umaze kuba icyamamare kubera amafoto yashyizwe hanze yambaye ubusa, azifotozanya na Kim Kardashian

Desire Luzinda umaze kuba icyamamare kubera amafoto yashyizwe hanze yambaye ubusa, azifotozanya na Kim Kardashian

Ubusanzwe Kim Kardashian azaba aje ku mugabane wa Afrika mu gikorwa cyo kurwanya Kanseri y’amabere, ubu akaba yaramaze no gufata hoteli azabamo mu mujyi wa Kampala muri Uganda mu gihe azaba yageze muri iki gihugu, akazahamara iminsi igera kuri itanu.

Mu byo ashaka kwigisha abagandekazi harimo no gutinyuka bagakunda imibiri yabo kandi bakayerekana

Mu byo ashaka kwigisha abagandekazi harimo no gutinyuka bagakunda imibiri yabo kandi bakayerekana

kim

kim

Uyu mugore azaba ari muri Uganda mu kwezi gutaha

Uyu mugore azaba ari muri Uganda mu kwezi gutaha

Nk’uko yabitangaje, ngo ashaka mbere ya byose kubanza kwigisha abagandekazi kwigenga, akabigisha gukunda imibiri yabo no kuyerekana bishimisha, uretse n’ibi kandi ashaka no kwigisha abakobwa bakiri bato bo muri Uganda uburyo bakanguka bakamenya kugendana n’igihe.

kanye

kanye

kim

Nk'uko n'ubusanzwe adasigana n'umugabo we, no muri Uganda bazaba bari kumwe

Nk'uko n'ubusanzwe adasigana n'umugabo we, no muri Uganda bazaba bari kumwe

Bitaganyijwe kandi ko Kim Kardashian azajyana muri Uganda n’umugabo we Kanye West, bakazafungura ikigo cy’impfubyi ahitwa Mukono ndetse n’ikigo cy’amashuri mu karere kitwa Buikwe. Kim Kardashian kandi yanahaye rugari abifuza kwifatanya nawe muri gahunda yiswe “Break the internet” ijyanye no gushyushya ikoranabuhanga rya Internet hakoreshejwe amafoto y’urukozasoni.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • van9 years ago
    ndamushyigikiye azajyere no murda tujye twiyambarira wazi
  • Lidy9 years ago
    Ni ubundi basanzwe babwambara ubwo se uwo mugande ninde wabimyigishije.
  • bonny9 years ago
    Ntureba abandi bana nts mpamvu yo kwitinya twemere uko Rugira yaturemye...!
  • 9 years ago
    Ariko Abazungu we, buri gihugu kigira umuco wacyo. Bareke kutwivangira mubuzima kuko ibyo bakoze birahangije.
  • gasirimundizihiwe9 years ago
    abemera ibyayeso ubwose ntacyo babona isi yarangiye nezereko Iwacyu murwagasabo atazahagera!
  • gasirimundizihiwe9 years ago
    abemera ibyayeso ubwose ntacyo babona isi yarangiye nezereko Iwacyu murwagasabo atazahagera!
  • raissa9 years ago
    Mana dutabare iwacu ntazahagere! UrinI imana yurwanda
  • 07587681869 years ago
    ibyo ntibibidudukwiye muri africa
  • 07265008569 years ago
    naze murda turyoshe ubuzima.
  • kwizera9 years ago
    Mwizina rya yesu nazagere iwacu iyo niyo ntwaro barigukoresha ngo bakwize mwisi ibyo imana yanga urunuka bashaka kutuzanira akaga
  • 9 years ago
    cyakora menya uwaha abakobwa bo mu rwanda ubwisanzure bo barusha abazungu kwambara ubusa!urumva ngo baravugira rimwe ngo azagere no mu rwanda?!sha musubize amerwe mwisaho ntateze kuhaza twe dufite uko tubayeho
  • bosco9 years ago
    Kuturatira uko bateye situbishaka manubabarire kuko batazi ibyo bakora kuki ark batarebiherezo ryabyo aha !
  • 9 years ago
    mwizina ryayesu iwacu ntakahagere
  • sylvie9 years ago
    kabisa turamwirukanye izuba riva





Inyarwanda BACKGROUND