Nyuma y’iminsi Kim Kardashian ashyize hanze amafoto ye yambaye ubusa, biteganyijwe ko agiye kuzenguruka ibihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afrika akazagera no muri Uganda mu kwezi gutaha aho azakangurira abakobwa kujya birekura mu myambarire ndetse akazanifotozanya na Desire Luzinda uzwiho kwambara ubusa cyane.
Nk’uko amakuru dukesha ikinyamakuru Bigeye abivuga, uyu mugore w’icyamamare ku rwego rw’isi uzwiho kuba akunda gushyira hanze amafoto ye yambaye ubusa, yamaze kumenya ko muri Uganda hari umukobwa witwa Desire Luzinda, uyu akaba ari umuhanzikazi umaze iminsi mu mazi abira kubera amafoto ye yambaye ubusa buri buri yashyizwe hanze, Kim Kardashian akaba yifuza kuzifotozanya nawe.
Desire Luzinda umaze kuba icyamamare kubera amafoto yashyizwe hanze yambaye ubusa, azifotozanya na Kim Kardashian
Ubusanzwe Kim Kardashian azaba aje ku mugabane wa Afrika mu gikorwa cyo kurwanya Kanseri y’amabere, ubu akaba yaramaze no gufata hoteli azabamo mu mujyi wa Kampala muri Uganda mu gihe azaba yageze muri iki gihugu, akazahamara iminsi igera kuri itanu.
Mu byo ashaka kwigisha abagandekazi harimo no gutinyuka bagakunda imibiri yabo kandi bakayerekana
Uyu mugore azaba ari muri Uganda mu kwezi gutaha
Nk’uko yabitangaje, ngo ashaka mbere ya byose kubanza kwigisha abagandekazi kwigenga, akabigisha gukunda imibiri yabo no kuyerekana bishimisha, uretse n’ibi kandi ashaka no kwigisha abakobwa bakiri bato bo muri Uganda uburyo bakanguka bakamenya kugendana n’igihe.
Nk'uko n'ubusanzwe adasigana n'umugabo we, no muri Uganda bazaba bari kumwe
Bitaganyijwe kandi ko Kim Kardashian azajyana muri Uganda n’umugabo we Kanye West, bakazafungura ikigo cy’impfubyi ahitwa Mukono ndetse n’ikigo cy’amashuri mu karere kitwa Buikwe. Kim Kardashian kandi yanahaye rugari abifuza kwifatanya nawe muri gahunda yiswe “Break the internet” ijyanye no gushyushya ikoranabuhanga rya Internet hakoreshejwe amafoto y’urukozasoni.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO