RFL
Kigali

Kim Kadarshian na Kanye West bagiye kwibaruka umwana wabo wa 3 bifashishije undi umuntu uzamubatwitira

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/06/2017 13:40
0


Kim Kadarshian na Kanye West bateganyije kwibaruka umwana wa gatatu gusa uyu mwana si Kadarshian uzamutwita ahubwo bashatse umuntu wo kuzamubatwitira mu gihe cy’amezi icumi.



Ibi bikozwe kubera ko Kim Kadarshian aramutse yongeye gutwita bishobora kumugiraho ingaruka mbi ku buzima bwe nyuma y’uko aherutse kubagwa nyababyeyi. Uyu muryango wiyemeje kuzajya wishyura buri kwezi amadorali 4,500 mu gihe cy’amezi icumi ndetse haramuka havutse umwana urenze umwe hakazongerwaho amadorali 5,000 kuri buri mwana naho ngo mu gihe yaramuka atakaje kimwe mu bice bye by’imyanya myibarukiro akazishyurwa 4000.

Kim na Kanye West

Uyu muryango washyizeho amabwiriza avuga ko uzabatwitira umwana wabo agomba kuba ahagaritse kunywa itabi n’inzoga,kwirinda kuba yakora imibonano mpuzabitsina icyumweru kimwe mbere y’uko atwita gusa ngo agomba gukora imibonano mpuzabitsina nyuma y’ibyumweru bitatu akimara gutwita.

Inkuru dukesha urubuga TMZ ivuga ko kompanyi itanga izi serivisi yamaze guhabwa amadolari y’Amerika 68,850 kandi ko kuri aya mabwiriza hiyongeraho kutajya muri ‘sauna’,gutera kanta mu musatsi we cyangwa se kunywa ikinyobwa gikungahaye ku ikawa kirenze kimwe ku munsi cyangwa kunywa ifi idatogosheje.Iki kinyamakuru cyongeraho ko Kim Kadarshian na Kanye West biyemeje inshingano zose za kibyeyi hatitawe ku nenge izo ari zo zose uyu mwana yazavukana.

Umuryango wa Kim Kadarshian na Kanye West






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND