RFL
Kigali

KIGALI:Vichou wo mu itsinda rya Peace and Love ry'i Burundi yatunguranye aririmba adategwa indirimbo 'Ntakibazo na Ikinya'-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:8/10/2018 16:05
1


Mu mpera z'iki cyumweru turangije ni bwo Vichou usigaye mu itsinda rya Peace and Love, yakoreye igitaramo i Kigali, cyane ko mugenzi we Bobo yitabye Imana. Muri iki gitaramo uyu mugabo wagaragaje ubuhanga bukomeye muri muzika nubwo afite ubumuga bwo kutabona, yaratunguranye aririmba adategwa indirimbo 'Ntakibazo na Ikinya'.



Uyu muhanzi yataramiye mu mujyi wa kigali mu kabyiniro ka Pacha ahahoze hitwa Rosty. Igitaramo uyu muhanzi yakoze cyari mu buryo bwa Live aho yacurangiwe n'itsinda ry'abacuranzi rya Chare Jazz Band rimwe mu matsinda acuranga umuziki wa Live. Uyu mugabo akigera ku rubyiniro yaririmbye indirimbo nyinshi ze agera aho aririmba iyitwa 'Ubuzima' iyi ikaba ari indirimbo benshi bamenye nka 'Ico Imana yifatanyirije' abantu barishima bikomeye.

Amaze gushyushya abafana, Vichou yatangiye kongera gushaka kwigarurira abakunzi ba muzika bari aho, aha akaba yaririmbye adategwa indirimbo 'Ntakibazo ya Urban Boys na Ikinya ya Bruce Melody. Abari muri aka kabyiniro bishimiye bikomeye uburyo uyu muhanzi yaririmbaga izi ndirimbo. Mu rwego rwo kwemeza abari bitabiriye iki gitaramo, Vichou ufite ubumuga bwo kutabona yafashe buri gikoresho cya muzika cyari ku rubyiniro aracuranga.

Yafataga umucuranzi akamusaba kujya kuririmba bityo agahita afata igicurangisho cya muzika yakoreshaga akaba ari we ugicuranga. Vichou yagaragaje ubuhanga mu gucuranga gitari, piano n'ingoma ibyatunguye abatari bake. Kuri ubu Vichou wasigaranye iri tsinda rya Peace and Love ni umwe mu bakomeye i Burundi cyane ko ahafite abakunzi batari bake. Muri iki gitaramo Vichou yamuritse amashusho y'indirimbo ye nshya yakoranye na Lady Jaydee umunyatanzaniyakazi ukunzwe mu karere.

Vichou

Vichou yataramiye abakunzi ba muzika batari bake

Vichou

Vichou imbere y'abakunzi ba muzika i Kigali

Vichou

Vichou yacurangiwe na Chare Jazz Band rimwe mu matsinda akomeye hano mu Rwanda

REBA HANO UKO UYU MUHANZI YITWAYE MURI IKI GITARAMO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Imana iyo itaguhereye mu nkweto, iguhera mu ngofero. Proud of you guy.





Inyarwanda BACKGROUND