Nyuma yo gusohora album yabo bise ‘Over here ndacyahari’, kuri ubu abasore bagize itsinda rya Kigali’z Illest bakorera muzika yabo mu Bufansa bakomeje gukora kuri mixtape yabo ‘Kigali empire 2’, aho magingo aya bamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo yabo nshya bise ‘Koko’.
Nk’uko DjFab Toxik, umwe mu basore bagize iri tsinda yabidutangarije ngo barashaka kwereka abafana babo ko umuziki bawushoboye. Sibyo gusa kuko aba basore muri iyi minsi bagiye no kugaragara mu bitaramo bitandukanye mu bihugu by’u Burayi.
DjFab Toxik ati “ Twiyemeje no gususurutsa abakunzi bacu muri iyi minsi. Tariki 20/06/2015 tuzaba turi mu gitaramo mu mujyi wa Rennes dufatanyije na Kitoko, naho tariki 04/07/2015 tukazataramira abo mu Bubiligi mu gitaramo cyo gushyigikira launch ya meddy.”
Reba amashusho y'indirimbo 'Koko'
Tubibutse ko amashusho y’indirimbo yabo ‘Koko’, asohotse, akurikira indirimbo yabo ‘ Ndagukunda ni ukuri’ bashyize ahagaragara icyumweru gishize. Kigali’z Illest bavuga ko mixtape yabo bahugiyeho irimo kurangira aho hariho n’abandi bahanzi batandukanye bo mu Rwanda.
Iki ni igipapuro kigaragaza igitaramo bazagaragaramo, bari kumwe na Kitoko, Remi Zuka n'abandi bahanzi babyina ibyino gakondo za Kinyarwanda n'ikirundi
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO