RFL
Kigali

Kigali'z Illest bashyize hanze video yabo ‘KOKO’, baboneraho gutangaza ko bagiye kugaragara mu bitaramo bitandukanye i Burayi

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:21/05/2015 18:19
19


Nyuma yo gusohora album yabo bise ‘Over here ndacyahari’, kuri ubu abasore bagize itsinda rya Kigali’z Illest bakorera muzika yabo mu Bufansa bakomeje gukora kuri mixtape yabo ‘Kigali empire 2’, aho magingo aya bamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo yabo nshya bise ‘Koko’.



Nk’uko DjFab Toxik, umwe mu basore bagize iri tsinda yabidutangarije ngo barashaka kwereka abafana babo ko umuziki bawushoboye. Sibyo gusa kuko aba basore muri iyi minsi bagiye no kugaragara mu bitaramo bitandukanye mu bihugu by’u Burayi.

DjFab Toxik ati “  Twiyemeje no gususurutsa abakunzi bacu muri iyi minsi. Tariki 20/06/2015 tuzaba turi mu gitaramo mu mujyi wa Rennes dufatanyije na Kitoko, naho tariki 04/07/2015 tukazataramira abo mu Bubiligi mu gitaramo cyo gushyigikira launch ya meddy.”

Reba amashusho y'indirimbo 'Koko'


Tubibutse ko amashusho y’indirimbo yabo ‘Koko’, asohotse, akurikira indirimbo yabo ‘ Ndagukunda ni ukuri’ bashyize ahagaragara icyumweru gishize. Kigali’z Illest bavuga ko mixtape yabo bahugiyeho irimo kurangira aho hariho n’abandi bahanzi batandukanye bo mu Rwanda.

Kigal

Iki ni igipapuro kigaragaza igitaramo bazagaragaramo, bari kumwe na Kitoko, Remi Zuka n'abandi bahanzi babyina ibyino gakondo za Kinyarwanda n'ikirundi

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • John8 years ago
    Nice video good joob
  • 8 years ago
    Big up
  • 8 years ago
    yes Kitoko
  • gogo8 years ago
    Ibinu bizama cyan nyc
  • gogo8 years ago
    Ibinu bizama cyan nyc
  • joseph8 years ago
    ibintu ndabona bikaze
  • joseph8 years ago
    ibintu ndabona bikaze mukomereze aho
  • Kaka8 years ago
    Hahahaha ariko mana yajye abahanzi baragwira aba ni basederii biburayi mbega indirumbo mbiii
  • 8 years ago
    hey Guyz ! welcome
  • jh8 years ago
    ariko koko ubwo iyo mujya kuwiga umuziki mbere yo kwangiza amafaranga mukora ibitabinjiriza...ubu ninde wagura ino clip koko?
  • Lucien Cyamatare8 years ago
    Hahahaha!Pouahaaaaaaaa!Naragenze ndabona!Abatekamutwe baragwira ahubwo namba na Senderi asetsa abantu!Mbega weee!!!!
  • 8 years ago
    hahahaha ariko abanu barasekej kuva ryari s clip zigurishw iyi njyan ni hatari ahubw aba babtipe simbazi ariko bazi ibinu kabis ahubwo mbere yo gupinga mujye mubanza mumenye ubyo muvuga
  • 8 years ago
    ibyo babyita ishyari nkaho mwashyigijiye abiwanyu mubamubasenya tuzatera imbere ryali kweli
  • kina8 years ago
    Wabahaye angahr harya?hahaaha
  • adams8 years ago
    Murandangije kabis yego iyi si indirimbo y ikinyejena ariko ntaribi ryayo ni hihop new scool buriwese ninjyana ye
  • 8 years ago
    hahahahahahahahahaha ntimuzagotwe imbaraga zibasubiza inyuma!!!
  • 8 years ago
    Nice clip ariko indirimbo nibisanzwe
  • jimmy8 years ago
    mwirire inoti murekane nimburamukoro
  • dj juno8 years ago
    ni gute umunu yabona indirimbo zabo plz?





Inyarwanda BACKGROUND