RFL
Kigali

KIGALI: Yemi Alade yasuye ‘Car Free Zone’ ahabyinira umuziki karahava–VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:31/12/2017 12:06
1


Yemi Alade ni umwe mu bahanzi mpuzamahanga bagiye kurira ubunani mu Rwanda, uyu afite igitaramo gikomeye cya Kigali Count Down agomba kuririmbamo kuri iki cyumweru tariki 31 Ukuboza 2017 muri Kigali Convention Center, gusa yaje mbere ho iminsi mu rwego rwo kuruhuka no kuba atembera mu Rwanda anitegereza ubwiza bw’igihugu.



Uyu muhanzikazi byari byitezwe ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Ukuboza 2017 asura Urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi gusa bitewe no gukerererwa  uyu muhanzikazi yageze ku rwibutso asanga amasaha yo gusura yarenze bityo ntiyabasha kwinjiramo nkuko amakuru ava imbere mubari kumwe nawe abivuga ndetse tukaba twabihamirijwe n’umwe mu bo mu ikipe yari imuherekeje. Uyu mukobwa ugaragaza inyota yo gusura ibice binyuranye bya Kigali yahise yerekeza muri Car Free Zone, aho yageze asangamo imurikagurisha.

yemi aladeYemi Alade mu kiganiro n'abanyamakuru

Uyu muhanzika nkuko bigaragara ku mashusho mato yakwirakwije ku mbuga ze nkoranyambaga yishimiye Car Free Zone aho yanabyiniye umuziki nta modoka yikanga arikumwe n’ababyinnyi be kimwe nabandi bari mu ikipe iri kumwe nawe kenshi muri iyi minsi.

Iki gitaramo cya Kigali Count Down Yemi Alade aririmbamo ubusanzwe kiba mu ijoro rya tariki 31 Ukuboza rishyira iya 1 Mutarama, ibi ni nako bimeze uyu mwaka dore ko kizaba mu ijoro rya tariki 31 Ukuboza 2017 rishyira 1 Mutarama 2018, aho aba bahanzi twavuze haruguru kimwe n'abandi bazagenda bongerwaho ba hano mu gihugu bazataramira abatuye umujyi wa Kigali bakarasa umwaka.

 REBA HANO YEMI ALADE MURI 'CAR FREE ZONE'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gasongo6 years ago
    Ubu ngatanga 30,000 Ngo ngiye kureba uyu?? Abanyarwanda bararibwa kweli, narumiwe





Inyarwanda BACKGROUND