Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Nyakanga 2017 ni bwo hari hitezwe igitaramo cyagombaga guhuza itsinda rya Urban Boys na Kid Gaju mucyo bise ‘Kami country tour’, iki gitaramo Urban Boys yakitabiriye yiyemeje kurara ijoro igenda ku bw’akazi kenshi.
Ubusanzwe Urban Boys muri iyi minsi buri wese arabizi ko bari guherekeza Perezida Kagame Paul mu kwiyamamaza, kuri uyu wa Gatanu aba bahanzi bari baherekeje uyu mukandida bashyigikiye kwiyamamaza mu karere ka Nyanza, bagombaga kurara i Huye aho bari kuzinduka bava bajya Nyaruguru aho Perezida Kagame yiyamamarije ku wa Gatandatu tariki 15 Nyakanga 2017.
Gusa kuko bari baremereye Kid Gaju kumushyigikira aba basore bagize itsinda rya Urban Boys bigomwe kurara i Huye bahita bataha i Kigali bifatanya na Kid Gaju mu gitaramo cyarangiye hafi saa cyenda za mu gitondo bahita bafata umuhanda berekeza i Huye aho bateganyaga kugera mu rucyerera bagahita bakomezanya n'abandi bahanzi bari kujyana Nyaruguru.
Ibi bitaramo 'Kami Country Tour', Kid yari amaze iminsi abikorera mu ntara zinyuranye yumvisha abakunzi ba muzika indirimbo ye nshya ‘Kami’ yakoranye na The Ben akaba yabishoreje mu mujyi wa Kigali muri Hotel The Mirror.
REBA AMAFOTO:
Nka nyiri igitaramo Kid Gaju ni we wabanje ku rubyiniroAgeze kuri Kami, Kid Gaju yasanganiwe n'inkumi imukunda kubi iramubyinishaUrban Boys bashimishije abakunzi baboBageze kuri 'Too Much' bahamagaye Khalifan umwe mubo bayikoranye arabafasha
TANGA IGITECYEREZO