RFL
Kigali

KIGALI: Urban Boys ari babiri bakoze igitaramo cyabo cya mbere bongera kwerekwa urukundo n’abafana–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/12/2017 11:54
4


Urban Boys ni rimwe mu matsinda ya muzika yakomeye mu Rwanda, iri tsinda mu minsi ishize ryagize ibibazo bisiga ricitsemo ibice bibiri aho Safi Madiba yarivuyemo Humble Jizzo na Nizzo bagahitamo gukomeza itsinda, bwa mbere iri tsinda rikoze igitaramo ari babiri.



Iki gitaramo cya Urban Boys cyiswe Urban Boys Vibes, cyabaye kuri uyu wa Gatanu  tariki 8 Ukuboza 2017 kibera ahazwi nko kwa Mutangana mu kabari ka Vita E Bella. Ubwo twifuzaga kumenya impamvu aba bahanzi igitaramo cyabo cya mbere bahisemo kugikorera mu kabari, Humble G umwe mu bagize iri tsinda yabwiye Inyarwanda.com ko ari igitaramo batumiwemo kandi batari kwanga ubutumire.

REBA HANO AGACE GATO K'UKUNTU URBAN BOYS YITWAYE MURI IKI GITARAMO

Mbere gato y’igitaramo Humble Jizzo yabwiye umunyamakuru ati: ”Nyiri kariya kabari tuzakoreramo asanzwe ari umufana wacu, ni umwe mu bababajwe n’ibibazo twahuye nabyo ariko nanone anyurwa n’indirimbo ya mbere twakoze turi babiri yafashe icyemezo cyo kudutumira kuko yifuje ko iwe ariho ha mbere twakorera igitaramo turi babiri ibintu byamushimishije nk'umufana wacu.”

Ku munsi w’igitaramo muri aka kabari hari hakubise huzuye abafana nubwo katajyamo benshi ariko abashobora kwinjiramo bari buzuye ku buryo no kubona aho wakwicara bitari byoroheye  uwananirwaga gucinya umudiho.

REBA AMAFOTO:

Urban BoysUrban BoysUrban BoysUrban Boys bakigera imbere y'abafana baboUrban BoysUrban BoysBaririmbiye abafana indirimbo zakunzwe za Urban BoysUrban BoysUrban BoysAbafana byageze aho birabarenga barabaterura baririmba bari mu bicuUrban BoysUrban BoysUrban Boys ku rubyiniro bashimiye abafana urukundo baberetse kandi nabo babizeza kutazabatenguha

AMAFOTO: NSENGIYUMVA EMMY -Inyarwanda ltd

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA YA URBAN BOYS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • petero6 years ago
    don't give up guyz muri aba professional ndabakunze muzagera kure Safi nawe tumwifurije guhirwa mubyo arimo
  • Bizimana jean 6 years ago
    sinabakundaga ariko murinominsi mbarinyumba nimuzacike intege hato bitazagaragara nkaho ariwe warubagize, mushyiremo imbaraga Kuko murabizi,
  • Karekezi FĂ©lix6 years ago
    Ndabemera cyane gusa courager I huye turabashaka.
  • hassan6 years ago
    ariko wowe wiyita petero nta soni ibi nibyo wita professional ubu koko umuziki wacu uragana he?ubu iki nicyo mwita igitaramo kweri,ugende ibyo israel mbonyi yakoze biriya nibyo bta music ureke ibi bintu muba muzana hano ngo ni ibitaramo biteye iseseme puuuuuuu





Inyarwanda BACKGROUND