RFL
Kigali

Kigali Up-Uyu wa Gatandatu, Didier Awadi, Rhonda Benin na Joey Blake biteguye gutaramana n'abanyarwanda

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:19/07/2014 8:57
0


Mu gihe iserukiramuco rya muzika Kigali up rigomba gutangira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19/07/2014, ubu abahanzi bose bari bategerejwe bagombaga guturuka hanze y’u Rwanda bamaze kuhagera ndetse biteguye gutaramana n’abanyarwanda kuva kuri uyu wa Gatandatu kugeza ku cyumweru.



Abo ni Rhonda Benin umuhanzi wubashywe mu njyana ya Jazz, Blues & Soul Vocalist w’umunyamerika na mugenzi we nawe w’umunyamerika Joel Blake hamwe n’umuraperi w’umunyesenegali Didier Awadi, bamwe mu bahanzi b’Imena muri iri serukiramuco rya Kigali Up.

azs

Didier Awadi, Judo(Positive production), Rhonda Benin na Joey Blake mu kiganiro n'abanyamakuru

l

Umuhanzi Might Popo, ari nawe watangije iserukiramuco 'Kigali Up' asobanura byinshi kuri iri serukiramuco rya muzika

Aba bahanzi bose hamwe na bamwe mu bahanzi b’abanyarwanda bazitabira iri serukiramuco n’abayobozi bakuru ba Kigali Up hamwe n’ikipe yose itegura Kigali Up, banagaragaye mu kiganiro n’Itangazamakuru cyabereye kuri hotel Des Milles colline kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Nzeri 2014.

anbx

Abahanzi batandukanye bari bitabiriye iki kiganiro

zxcd

nzb

Paccy nawe yatumiwe mu bahanzi bazaririmba muri Kigali Up

Uretse kuba iki kiganiro cyagarukaga cyane kuri iri serukiramuco rigiye kuba ku nshuro yaryo ya Kane, Hatangiwe ibitekerezo byinshi bitandukanye biganisha ku iterambere rya muzika nyarwanda, tuzagenda tugarukaho mu nkuru zacu z’iri imbere.

azs

Mu kiganiro

Tugarutse ku gitaramo cya mbere gifungura Kigali Up kuri uyu wa Gatandatu, biteganijwe ko guhera saa munani aribwo igitaramo gitangira gitangijwe n’INGOMA NSHYA, hakurikireho Christopher na Riziki , hanyuma kuva saa cyenda zuzuye kugeza saa cyenda na 45 itsinda ry’abahanzi b’injyana zishingiye kuri gakondo barimo Focas Ruremire, Ras, Kayaga, Mani Martin, Ben Ngabo na Sami nabo basusurutse abantu.

Ku bakunzi b’injyna ya RnB kuva saa cyenda na 50 nibwo abahanzi barimo Joey Blake, Patrick Nyamitari, Solange Ingabire, Big Mike, Ange Umutoni, Gaby na Sami bari bubasusurutse nyuma hazeho umuhanzi Ricky Password. Abakunzi b’injyana ya Hip hop bo baraza kugubwa neza kuva ku isaa kumi na 55 kugeza saa kumi n’imwe na 50, aho abaraperi barangajwe imbere n’umunyasenegali Didier Awadi, Riderman, True D, Young Grace, Paccy, Nikon a Sami bari bubasusurutse.

ahjs

Aha ni mu minsi ishize ubwo hakorwaga imirimo ya nyuma, hubakwa stage na sound

Nyuma yaho abandi bahanzi barimo Ambassadors, Peace Jolis, Strong Voice, Holly Jah Doves, Moria band, Bruce Melody, Jay Polly, Makanyaga, Rhonda Benin na Cubaka nabo baze gutaramira abari bwitabire iri serukiramuci kugeza saa yine na 40.

Tubibutse ko ibi bitaramo by’iri serukiramuco rya Kigali Up byombi bizabera kuri stade Amahoro, aho kwinjira mu kimwe muri ibi bitaramo ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitatu(3,000frw) na Bitanu(5,000frw) ku muntu wifuza kubikurikirana byose.

Uretse abahanzi basusurutsa iri serukiramuco, undi mwihariko ni uko haba hateguwe umwanya w’abana, ibyo kunywa no kurya nabyo bikaba bihari.

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND