Kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ugushyingo 2018 mu mujyi wa Kigali habereye ibirori bitamenyerewe bya “Silent Disco” aho abakunzi b’umuziki batarama buri wese yumva ubwoko bw’indirimbo yifuza nta rusaku rwumvikana. “Silent Disco”, ni uburyo butamenyerewe mu bitaramo byo mu Rwanda ariko busanzwe bukoreshwa mu bindi bihugu byateye imbere.
Iki gitaramo cyabereye The Manor Hotel ahari hakubise huzuye abantu bari baje kwihera ijisho. Kitabiriwe n'abatari bake bari baje kwibyinira umuziki bumviraga muri ecouteurs. Ni ibirori biba biyobowe n’abahanga mu kuvangavanga imiziki ariko bakabikorera ahantu hatumvikana urusaku.
Aha aba Djs banyuranye bagaragaje ubuhangandetse wabonaga bakurikiwe cyane barimo Dj Phil Peter, Dj Ira na Dj Lenzo, Dj Kerb, Selecta Copain nabandi wabonaga ko bari mu bakunzwe i Kigali.
Umufana wese witabira ibirori ahabwa headphones zikoresha ihuzanzira ritagira umugozi [wireless], ni na zo zimufasha kumva indirimbo hatumvikanye urusaku. Buri wese aba abyina ibye bitewe na shene yashyizeho kuko haba hateguwe aba Djs barenze umwe.
Umuyobozi wa Lian Event yari yateguye iki gitaramo yijeje Inyarwanda.com ko iki ari igitaramo bagiye kwitaho cyane ko bikunzwe cyane mu rubyiruko bityo bikaba ari ibitaramo bizajya biba kenshi mu rwego rwo kwagura imyidagaduro mu rubyiruko.
Ecouteurs zifashishwa muri iki gitaramo
Muri iki gitaramo abantu baba birekuye bihagije babyina ubona bishimye
Miss Fanique yari yaje kuryoherwa n'iki gitaramo gikunzwe bikomeye nabanyamujyi
DJ Phil Peter wacurangiraga abambaye icyatsi yari yaganje bagenzi be mu mubare w'abamukurikira
TANGA IGITECYEREZO