RFL
Kigali

KIGALI: "Silent Disco" ibirori by'abambaye ecouteurs byongeye kwigaragaza nk'ibikunzwe n'abanyamujyi -AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:1/12/2018 14:03
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ugushyingo 2018 mu mujyi wa Kigali habereye ibirori bitamenyerewe bya “Silent Disco” aho abakunzi b’umuziki batarama buri wese yumva ubwoko bw’indirimbo yifuza nta rusaku rwumvikana. “Silent Disco”, ni uburyo butamenyerewe mu bitaramo byo mu Rwanda ariko busanzwe bukoreshwa mu bindi bihugu byateye imbere.



Iki gitaramo cyabereye The Manor Hotel ahari hakubise huzuye abantu bari baje kwihera ijisho. Kitabiriwe n'abatari bake bari baje kwibyinira umuziki bumviraga muri ecouteurs. Ni ibirori biba biyobowe n’abahanga mu kuvangavanga imiziki ariko bakabikorera ahantu hatumvikana urusaku.

Aha aba Djs banyuranye bagaragaje ubuhangandetse wabonaga bakurikiwe cyane barimo Dj Phil Peter, Dj Ira na Dj Lenzo, Dj Kerb, Selecta Copain nabandi wabonaga ko bari mu bakunzwe i Kigali.

Umufana wese witabira ibirori ahabwa headphones zikoresha ihuzanzira ritagira umugozi [wireless], ni na zo zimufasha kumva indirimbo hatumvikanye urusaku. Buri wese aba abyina ibye bitewe na shene yashyizeho kuko haba hateguwe aba Djs barenze umwe.

Umuyobozi wa Lian Event yari yateguye iki gitaramo yijeje Inyarwanda.com ko iki ari igitaramo bagiye kwitaho cyane ko bikunzwe cyane mu rubyiruko bityo bikaba ari ibitaramo bizajya biba kenshi mu rwego rwo kwagura imyidagaduro mu rubyiruko.

Silent Disco

Ecouteurs zifashishwa muri iki gitaramo

Silent Disco

 

Silent Disco

Silent Disco

Silent Disco

Muri iki gitaramo abantu baba birekuye bihagije babyina ubona bishimye

Silent Disco

Miss Fanique yari yaje kuryoherwa n'iki gitaramo gikunzwe bikomeye nabanyamujyi

Silent Disco

DJ Phil Peter wacurangiraga abambaye icyatsi yari yaganje bagenzi be mu mubare w'abamukurikira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND