RFL
Kigali

KIGALI: Sheebah n’umubyinnyi we babyinnye kugeza aho berekana imyenda y’imbere ku karubanda–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:2/01/2018 11:37
0


Buri mwaka tariki 1 Mutarama muri Kigali haba hitezwe igitaramo cya East African Party, ibi ni nako byagenze kuri uyu wa Mbere tariki 1 Mutarama 2018, aho mu marembo ya Stade Amahoro i Remera habereye igitaramo cyabaga ku nshuro yacyo ya cumi, aha hari hatumiwe abahanzi banyuranye baba aba hano mu Rwanda ndetse no mu karere.



Sheebah Karungi ni umwe mu bahanzi bari batumiwe muri iki gitaramo, uyu usanzwe uzwiho kwambara imyambaro igaragaza bimwe mu bice by’ibanga ku mubiri we. Bidafite aho bitaniye n’iri joro aho uyu muhanzikazi Sheebah yaserukanye imyambaro imufashe kandi ibonerana irengejeho utuntu tumeze nk’inshabure, icyakora uko yabyinaga cyane ko ari umwe mu bahanzikazi bazwiho kubyina bikomeye niko utu twenda twari turengeje kuri iyi myambaro ye twatwarwaga n’umuyaga bityo akenda k’imbere kakajya ku karubanda.

Ibi ni nako kandi byagendaga ku mubyinnyi wa Sheebah bari bari kumwe ku rubyiniro. Sheebah yagiye ku rubyiniro akurikiye itsinda rya Tuff Gangz, agitunguka ku rubyiniro benshi bahise bahaguruka ndetse buri wese yashakaga kwihera ijisho uburyo uyu mukobwa umenyereweho kugorora umubiri abyina mu buryo bwose bushoboka, ibintu bitamenyerewe cyane. Sheebah kandi ni we muhanzi wenyine muri iki gitaramo utaririmbye mu buryo bw’umwimerere. Yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zikunzwe ndetse zinabyinitse, harimo na Binkolera afatanyije na The Ben.

Sheebah

 Sheebah

Iyi myambaro niyo Sheebah n'umubyinnyi we bari baserukanye

Sheebah

Umubyinnyi wa SheebahSheebahSheebah

Sheebah Karungi

REBA UKO IGITARAMO CYA EAST AFRICAN PARTY CYAGENZE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND