RFL
Kigali

Sat B na Aime Bluestone bagiye kumurika amashusho y’indirimbo nshya bakoranye na Urban Boyz

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/08/2016 19:10
1


Nyuma y’icyumweru kimwe Sat B ashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘I Love you’ yakoranye na Urban Boys ndetse na Aime Bluestone, kuri ubu yamaze gutegurira abakunzi be igitaramo cyo kubamurikira amashusho y’iyi ndirimbo aho azaba agaragiwe n’umuhanzi Aime Bluestone uzaba yaje kumufasha.



Muri iki gitaramo cyo kumurika amashusho y’indirimbo ‘I Love You ‘ ya Sat B, byitezwe ko hari abandi bahanzi bashobora kuzaza kumufasha nubwo batamamajwe ko bazaririmba.  Iki gitaramo giteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Kanama 2016 mu kabari kari mu mujyi wa Kigali  ahazwi ku izina rya Quelque part.

Iki gitaramo kibanzirizwa n’umuziki udasanzwe ucurangwa n’aba Djs bakomeye mu gihugu, giteganyijwe gutangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba(18:00’) aho aba Djs banyuranye barimo na Dj Phil Peter bazaba bakinira abazitabira icyo gitaramo imiziki ibinjiza mu gitaramo neza, maze uko amasaha agenda yigira ejuru ndetse n'abantu binjira mu mwuka w’igitaramo abahanzi bakazataramana n’abafana babo.

sat bSAT B na Aime Bluestone nibo bitezwe mu imurika ry'aya mashusho

Tubibutse ko iki gitaramo kizabera  mu mujyi wa Kigali mu kabari kazwi nka Quelquepart mu nyubako izwi nko kwa Rubangura, akaba ari ahantu hasanzwe hamenyerewe ibitaramo by’abahanzi dore ko usanga buri mpera z’icyumweru habereye igitaramo gikomeye, gusa kuri ubu hakaba umuco wo kuhamurikira bwa mbere amashusho y’indirimbo z'abahanzi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • teta7 years ago
    hhhhh Nonese urban boys yaramukatiye ko itazaza kd mbona NGO barayikoranye





Inyarwanda BACKGROUND