RFL
Kigali

KIGALI: Safi Madiba na Queen Cha bataramiye abakozi ba Banki y'Isi-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/09/2018 8:52
1


Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Nzeli 2018 ni bwo muri Hoteli ya Marriott habereye ijoro ryo gusangira ku bakozi bakorera Banki y'Isi hano mu Rwanda. Muri iri joro ryo gusangira abahanzi Safi Madiba na Queen Cha ni bo bataramiye aba bakozi b'iyi Banki.



Safi Madiba ndetse na Queen Cha babarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya The Mane, bari mu bari gukoresha imbaraga nyinshi muri muzika ndetse bari mu bagaragaza gukora cyane mu Rwanda. Umusaruro wo gukora cyane ni ugusarura neza. Aba ni bo bahanzi batumiwe mu rwego rwo gutaramira abakozi ba Banki y'Isi bari bahuriye mu ijoro ngarukamwaka aho bahura bagasangira bishimira ibyiza bagezeho mu mwaka wose baba bamaze mu kazi.

Safi Madiba ukunzwe cyane muri iyi minsi mu ndirimbo zinyuranye, mbere y'uko atumirwa muri iki gitaramo yari yakoreye igitaramo mu karere ka Musanze aho yataramiye abambaye umweru ku wa Gatanu tariki 7 Nzeli 2018 ndetse akaba yarahavuye ataramira mu karere ka Nyamata mu gitaramo yanahuriyemo na Queen Cha ndetse na Marina bose babarizwa muri The Mane. Ni igitaramo cyabaye ku wa Gatandatu tariki 8 Nzeli 2018.

Queen ChaQueen Cha ataramira abakozi ba Banki y'IsiSafi MadibaSafi Madiba ataramira abakozi ba Banki y'IsiSafi MadibaBamwe bafatanye udufoto tw'urwibutso n'aba bahanzi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Murekatete Haidhina5 years ago
    hahaha, Madiba nyine nakomeze ataramire World bank, abandi nta na Baque populaire barakandagira mo! ayinyaaaaa





Inyarwanda BACKGROUND