RFL
Kigali

KIGALI:Patoranking ubwo yari ku rubyiniro yiyambuye bimwe mu byo yari yambaye abiha inkumi–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/08/2017 7:08
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Kanama 2017 ni bwo umuhanzi ukomeye muri Nigeria uzwi nka Patoranking yagombaga kuririmbira mu Rwanda muri Kigali Up Festival, uyu muhanzi yakoze agashya atanga imyambaro ye ku rubyiniro asigara yiyambariye agatuza.



Ibi byabereye muri iri serukiramuco ryabereye muri IPRC, aho uyu muhanzi ubwo yajyaga ku rubyiniro akaririmba nyinshi mu ndirimbo ze zikunzwe cyane mu Rwanda agatsiko k’abakobwa bavugiye rimwe ko mugenzi wabo yagize isabukuru, ibi byatumye Patoranking ahita ahamagara uyu mukobwa ku rubyiniro.

Iyi nkumi ikihagera yashatse gufata amafoto (Selfie)Patoranking amwaka telefone ajya kuri Snapchat yifata amashusho avuga ko ari we bari kumwe babyinana indirimbo 'My Woman' ubundi atangira kumuha impano, yahereye ku madarubindi yari yaje ku rubyiniro yambaye arayamuha, akuramo ingofero arayimuha ndetse akuramo ishati ahita ayimuha. Uko yamuhaga kimwe niko ibyishimo byikubaga kuri iyi nkumi yari yagize isabukuru y'amavuko yishimaga bikagaragara no mu maso.

REBA MU MAFOTO UKO BYAGENZE:

patorankingUyu mukobwa akigera ku rubyiniro Patoranking yamwitegereje cyanepatoranking

Umukobwa yabwiye Patoranking ko amukunda cyane

patorankingpatorankingByari ibyishimo kuri uyu mukobwapatorankingArabereka amadarubindi ye agiye guha iyi nkumipatorankingYahise ayamwambikapatorankingpatorankingYahise amwambika ingoferopatorankingpatorankingNyuma y'amadarubindi n'ingofero Patoranking yatangiye gukuramo n'ishati nayo ayiha uyu mukobwa patorankingYakuyemo ishati ayiha uyu mukobwa ibyishimo biramusagapatorankingYanzitse igitaramo yambaye ubusa hejuru

AMAFOTO: IRADUKUNDA Desanjo -Inyarwanda.com

REBA HANO UBWO UYU MUHANZI YAKURAGAMO IMYENDA YE AKAYIHA INKUMI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND