Kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Kanama 2017 ni bwo umuhanzi ukomeye muri Nigeria uzwi nka Patoranking yagombaga kuririmbira mu Rwanda muri Kigali Up Festival, uyu muhanzi yakoze agashya atanga imyambaro ye ku rubyiniro asigara yiyambariye agatuza.
Ibi byabereye muri iri serukiramuco ryabereye muri IPRC, aho uyu muhanzi ubwo yajyaga ku rubyiniro akaririmba nyinshi mu ndirimbo ze zikunzwe cyane mu Rwanda agatsiko k’abakobwa bavugiye rimwe ko mugenzi wabo yagize isabukuru, ibi byatumye Patoranking ahita ahamagara uyu mukobwa ku rubyiniro.
Iyi nkumi ikihagera yashatse gufata amafoto (Selfie)Patoranking amwaka telefone ajya kuri Snapchat yifata amashusho avuga ko ari we bari kumwe babyinana indirimbo 'My Woman' ubundi atangira kumuha impano, yahereye ku madarubindi yari yaje ku rubyiniro yambaye arayamuha, akuramo ingofero arayimuha ndetse akuramo ishati ahita ayimuha. Uko yamuhaga kimwe niko ibyishimo byikubaga kuri iyi nkumi yari yagize isabukuru y'amavuko yishimaga bikagaragara no mu maso.
REBA MU MAFOTO UKO BYAGENZE:
Uyu mukobwa akigera ku rubyiniro Patoranking yamwitegereje cyane
Umukobwa yabwiye Patoranking ko amukunda cyane
Byari ibyishimo kuri uyu mukobwaArabereka amadarubindi ye agiye guha iyi nkumiYahise ayamwambikaYahise amwambika ingoferoNyuma y'amadarubindi n'ingofero Patoranking yatangiye gukuramo n'ishati nayo ayiha uyu mukobwa Yakuyemo ishati ayiha uyu mukobwa ibyishimo biramusagaYanzitse igitaramo yambaye ubusa hejuru
AMAFOTO: IRADUKUNDA Desanjo -Inyarwanda.com
REBA HANO UBWO UYU MUHANZI YAKURAGAMO IMYENDA YE AKAYIHA INKUMI
TANGA IGITECYEREZO