RFL
Kigali

P Fla yiyambajwe mu iserukiramuco rigamije kurwanya ibiyobyabwenge ngo atange ubuhamya n'inama ku rubyiruko

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/09/2018 11:24
0


Ku Cyumweru tariki 9 Nzeri 2018 nibwo ku nshuro ya mbere iserukiramuco rigamije guhashya ibiyobyabwenge rizabera ku Kimisagara kuri maison des jeunes aho abahanzi barimo Ni P Fla , Eric Mucyo ,Ben Ngabo ,Fiona ,luc Buntu , Guy Badibanga nabandi bagiye gutaramira Ku buntu urubyiruko barusaba kwirinda ibiyobyabwenge.



Iri tsinda ryaba bahanzi ari nabo bateguye iri Serukiramuco ryiswe I Bwiza iwacu festival bavuga ko igihe kigeze  ngo umuziki utangire ukoreshwe nk'intwaro mu guhashya imitwarire isubiza inyuma iterambere ry 'urubyiruko ,irimo ikoreshwa ry'ibiyobwabwenge bimaze gufata indi ntera mu banyarwanda ariko biganjemo urubyiro iyi ikaba ariyo mpamvu bose bahurizaho basobanura impamvu yabateye gutegura iri serukiramuco .

Muri aba bahanzi kandi harimo n'umuraperi P FLa umaze kubifungirwa inshuro zirenze imwe ariko ubu usigaye yumvikana avuga ko yabiretse burundu kandi ababajwe n'abakibikoresha . ingingo ngo yanamuteye kutagora abamugannye bamusaba ko bafatanya muri uru rugamba rwo kubihashya atanga ubuhamya akanigisha barumuna be bazaba bitabiriye iri serukiramuco.

Iri serukiramuco ry 'I Bwiza Iwacu festival biteganijwe ko rihera ku Kimisagara ariko  ibitaramo byaryo bikazakomereza hirya no  hino mu gihugu cyane mu duce tw'umugi ahari umubare mwinshi w'urubyiruko rurimo urwijanditse mu biyobwabwenge.

P Fla Iserukiramuco P Fla agiye kwitabira 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND