Ku wa Gatanu tariki 9 Werurwe 2018 mu mujyi wa Kigali habereye igitaramo cya Silent Disco cyabereye mu nyubako izwi ku izina rya CHIC. Benshi mu batuye i Kigali babonye ubukana bw’imvura yaguye mu mugoroba w’uyu munsi baketse ko iki gitaramo cyasubitswe ariko siko byagenze kuko cyabaye ndetse kikanitabirwa.
Icyakora bitewe n’imvura nyinshi yaguye ntabwo iki gitaramo cyabereye aho cyagombaga kubera cyane ko cyari giteganyijwe kubera ku gisenge cy’inyubako ya CHIC ariko nyuma y’imvura nyinshi yaguye kimuriwe muri etage ya kabiri n'ubundi mu nyubako ya CHIC ariko igitaramo cyo kirakomeza nkuko byari biteganyijwe.
Igitaramo cya Silent Disco ku muntu utakizi ni igitaramo winjiramo bakaguha ‘Ecouteurs’ ubundi ukumva umuziki aba Djs banyuranye baba bacuranga cyane ko haba hari aba Djs benshi batanahuje n’imirongo, ku buryo ushobora kubyina imiziki y’aba Djs batatu icyarimwe umwe agobwa gato uhindura ushaka ahari umuziki uryoshye,… Muri iri joro hakaba hacurangaga aba Djs nka; Dj Kerb,DJ Africa,Edwizzy Selekta wavuye Uganda, Dj Lenzo, Dj Africa na Dj Ciza nawe wavuye Uganda aba bakaba ari bo basusurutsaga abakunzi b’umuziki muri iri joro.
Kwinjira werekana itike bakaguha izi ecouteurs
Umuziki uba uri guca ibintuSandra Teta ntabwo yakanzwe n'imvura nawe yari yitabiriye ibi birori
Phil Peter ari mu ba Dj bavangavangaga imiziki
Umu Dj aba abakoze ku marangamutimaBiterwa n'igihari, iyo Dj ashyizemo umuziki ubyina wicaye uhita wikoza ku ikaro ukawuceka...Yari yambariye imbeho yaraye i KigaliUmuziki uraryoha, yaje gukuramo acinya akadiho yiyambuyeKaneza Lynka umunyamiderikazi ukomeye hano mu Rwanda yari yasohokanye n'inshuti zeIbinyobwa buri wese aba anywa ibyo abashaBari babukereye bambarira ikiroriNubwo imvura yagwaga hakonje abantu bitabiriye ari benshiN'abanyamahanga baba bizihiweUmuziki uba waryoshyeIbyo kunywa biri mu byifashishwa muri ibi bitaramoIyo mwahuje umu Dj muhuza n'imbyino niyo mutahuje
AMAFOTO: IRADUKUNDA DESANJO-INYARWANDA
TANGA IGITECYEREZO