RFL
Kigali

KIGALI: Nubwo haguye imvura nyinshi ntiyigeze ihagarika igitaramo cya Silent Disco cyabayemo udushya tunyuranye-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/03/2018 11:10
0


Ku wa Gatanu tariki 9 Werurwe 2018 mu mujyi wa Kigali habereye igitaramo cya Silent Disco cyabereye mu nyubako izwi ku izina rya CHIC. Benshi mu batuye i Kigali babonye ubukana bw’imvura yaguye mu mugoroba w’uyu munsi baketse ko iki gitaramo cyasubitswe ariko siko byagenze kuko cyabaye ndetse kikanitabirwa.



Icyakora bitewe n’imvura nyinshi yaguye ntabwo iki gitaramo cyabereye aho cyagombaga kubera cyane ko cyari giteganyijwe kubera ku gisenge cy’inyubako ya CHIC ariko nyuma y’imvura nyinshi yaguye kimuriwe muri etage ya kabiri n'ubundi mu nyubako ya CHIC ariko igitaramo cyo kirakomeza nkuko byari biteganyijwe.

Igitaramo cya Silent Disco ku muntu utakizi ni igitaramo winjiramo bakaguha ‘Ecouteurs’ ubundi ukumva umuziki aba Djs banyuranye baba bacuranga cyane ko haba hari aba Djs benshi batanahuje n’imirongo, ku buryo ushobora kubyina imiziki y’aba Djs batatu icyarimwe umwe agobwa gato uhindura ushaka ahari umuziki uryoshye,… Muri iri joro hakaba hacurangaga aba Djs nka; Dj Kerb,DJ Africa,Edwizzy Selekta wavuye Uganda, Dj Lenzo, Dj Africa na Dj Ciza nawe wavuye Uganda aba bakaba ari bo basusurutsaga abakunzi b’umuziki muri iri joro.

Silent Disco

Kwinjira werekana itike bakaguha izi ecouteurs

Silent DiscoUmuziki uba uri guca ibintuSilent DiscoSandra Teta ntabwo yakanzwe n'imvura nawe yari yitabiriye ibi birori

Silent DiscoSilent Disco

Phil Peter ari mu ba Dj bavangavangaga imiziki

Silent DiscoUmu Dj aba abakoze ku marangamutimaSilent DiscoBiterwa n'igihari, iyo Dj ashyizemo umuziki ubyina wicaye uhita wikoza ku ikaro ukawuceka...Silent DiscoYari yambariye imbeho yaraye i KigaliSilent DiscoSilent DiscoUmuziki uraryoha, yaje gukuramo acinya akadiho yiyambuyeSilent DiscoKaneza Lynka umunyamiderikazi ukomeye hano mu Rwanda yari yasohokanye n'inshuti zeSilent DiscoIbinyobwa buri wese aba anywa ibyo abashaSilent DiscoSilent DiscoBari babukereye bambarira ikiroriSilent DiscoSilent DiscoNubwo imvura yagwaga hakonje abantu bitabiriye ari benshiSilent DiscoN'abanyamahanga baba bizihiweSilent DiscoUmuziki uba waryoshyeSilent DiscoIbyo kunywa biri mu byifashishwa muri ibi bitaramoSilent DiscoSilent DiscoSilent DiscoSilent DiscoIyo mwahuje umu Dj muhuza n'imbyino niyo mutahuje 

AMAFOTO: IRADUKUNDA DESANJO-INYARWANDA 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND