RFL
Kigali

WARI UZI KO: I Kigali habonetse Studio igiye kujya yishyura umuhanzi uyikoreyemo indirimbo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/02/2017 15:01
1


Mu minsi ishize nibwo Studio ya Narrow Road yizihizaga isabukuru y’imyaka icumi ikora ibijyanye na muzika mu Rwanda, ubwo ibi birori byahumuzaga umunyamakuru wa Inyarwanda.com yegereye Ezra Kwizera umuyobozi w’iyi nzu isanzwe izwi muri muzika nyarwanda atubwira bimwe mu mpinduka bagiye kwinjirana mu muziki nyuma y’iyi myaka ikora.



Mu kiganiro na Ezra Kwizera yabwiye INYARWANDA ko iyi studio ye ifite gahunda nyinshi, gusa iya mbere akaba ari uguhindura imikorere. Ezra Kwizera yagize ati “Kuri ubu turashaka gukorana n’abahanzi bafite impano ndetse tukabikora ku buryo bw’umwuga, turifuza ko iyi nzu isohokamo ibihangano bikomeye kandi bigakundwa nk'uko byahoze.”

ezra kwizeraEzra Kwizera afashijwe na Pastor P yumvishaga abari aho ubuhanga bwe mu kuririmba

Zimwe mu mpinduka Ezra Kwizera yatangarije Inyarwanda.com ni uko mu rwego rwo kuzamura urwego rw’ibihangano bagiye kujya bafata umuhanzi babona wakora igihangano kikabagirira akamaro maze bakamusaba kujya gukorera muri iyi studio bityo igihangano cye kikaba icya studio gusa umuhanzi akaba agifiteho uburenganzira ariko na none  umuhanzi uzajya ukoreramo indirimbo ngo akazajya aba yishyuwe amafaranga nk'uko Ezra Kwizera yabitangarije Inyarwanda.com.

Narrow Road Record ni studio yamamaye cyane mu muzika w’u Rwanda aho yanyuzemo aba producer banyuranye nka Pastor P, Nicola, Pacento n’abandi banyuranye. Iyi ikaba ari imwe mu studio yakorewemo zimwe mu ndirimbo zakunzwe z’abahanzi banyuranye nka King James, Meddy, The Ben, TBB nabandi benshi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mucyo yves7 years ago
    tuashima inkuru mutugezeho. iyi studio iherereye he





Inyarwanda BACKGROUND