RFL
Kigali

KIGALI: Muri Kiseki Summer Festival ibyo kurya no kunywa byagabanyijwe 50%

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/08/2017 13:47
0


Mu mujyi wa Kigali mu mpera z’iki cyumweru hategenyijwe ibirori by’iserukiramuco rya Kiseki Summer, aha hakazaba hari umuziki mwiza ari nako abantu bahahurira bazaba bahabwa ibyo kurya no kunywa ku giciro cyo hasi dore ko byagabanyijweho 50%.



Muri iri serukiramuco rya 'Kiseki Summer Festival' hazaba harimo uruvangitirane rw’imbyino zinyuranye dore ko hazaba hacuranga abacuranzi bo mu ‘Umurage Band’ bazaba bafatanya n'abasore batanu bazwiho kuvangavanga imiziki (5DJS), ibi birori bikazaba biyobowe na Mc Dj Marnaud.

kiseki

Ibi birori bya 'Kiseki Summer Festival' biteganyijwe kuba tariki 11 Kanama 2017 bikazabera Kimihurura muri Kiseki Japanese Restaurant imbere neza ya Mamba Club muri metero nk’ijana uvuye ahazwi nka Papyrus, bakazaba bafunguye imiryango guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba mu gihe kwinjira byo ari ubuntu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND