RFL
Kigali

KIGALI: Kuri ‘St Valentin’ hateguwe igitaramo gikomeye aho 6 bazitwara neza bazahembwa ibyumba muri Hotel ikomeye

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/02/2018 11:18
0


Muri iyi minsi ku isi yose bari mu myiteguro y’ibirori by’umunsi mukuru wahariwe abakundanye uzwi cyane ku izina rya St Valentin. Mu Rwanda uyu munsi wizihizwa bikomeye cyane ko hakunda gutegurwa ibitaramo bikomeye byo kuwizihiza ndetse no gufasha abakundana kubona aho bishimira. Ibi ni nako bigomba kugenda muri uyu mwaka wa 2018.



Kimwe mu bitaramo byateguwe kuri uyu munsi wahariwe abakundana tariki 14 Gashyantare 2018 ni ikizabera kuri Hotel ya The Mirror i Remera. Ni igitaramo gikomeye kizaririmbamo umwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda King James ufatwa na benshi nk'umwami w'imitoma. King James ukubutse muri Amerika aho yafatiye amashusho y’indirimbo ze zinyuranye, muri iki gitaramo afatanya n'abacuranzi bakomeye bo muri ‘Imuzi Music Band’.

Iki gitaramo kizabera mu busitani bw’iyi Hotel, kwinjira bizaba ari amafaranga ibihumbi bitanu y'amanyarwanda (5000frw) ariko uzayishyura azayanywamo ibyo ashaka hamwe n’umukunzi we. Iki gitaramo kizatangira i saa mbili z’ijoro (20:00). Abateguye iki gitaramo badutangarije ko abantu batandatu bazaba bambaye neza cyangwa bazanitwara neza muri iki gitaramo bazahembwa ibyumba muri iyi Hotel imwe mu zikomeye ziri mu mujyi wa Kigali. Usibye ibyumba ariko aba bantu bazaba bitwaye neza, bazahembwa n’amafunguro ya mu gitondo ndetse n'aya saa sita.

king jamesIgitaramo cya St Valentin kuri The Mirror Hotel

Nyuma y’iki gitaramo kizabera mu busitani bw’iyi Hotel ya The Mirror abazaba bakitabiriye bazaba babasha gukomeza kwishimana mu kabyiniro k’iyi Hotel ka Class Club, aho buri wese uzaba yitabiriye azaba yemerewe kwinjira muri aka kabyiniro ku buntu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND