RFL
Kigali

Waje umukobwa w’ijwi ryahogoje benshi na Muyango batumiwe muri Kigali Jazz Junction

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/09/2018 12:10
0


Aituaje Aina Vivian Ebele Iruobe wiyise Waje ni umunyamuziki ukomeye ufite inkomoko muri Nigeria ku mugabane wa Afurika. Agiye guhurira mu gitaramo gikomeye cya Kigali Jazz Junction n’umunyarwanda Muyango Jean Marie waharaniye iterambere ry’umuziki gakondo agashyirwa ku gasongero k'abawukora.



Waje yabonye izuba kuya 01 Nzeli 1980, yujuje imyaka 38 y’amavuko. Yavukiye ahitwa Akure mu ntara Ondo muri Nigeria. Umuryango we waje kwimukira mu mujyi wa Benin mu ntara ya Edo. Ni we mukobwa wenyine wavutse mu muryango akomokamo, ababyeyi be batandukanye akiri muto. Waje afite umwana umwe witwa Emerald Iruobe. Afite alubum yise “W.A.J.E”. Ni umwanditsi w’indirimbo ukora injya nka:  Pop, R&B, Hip hop Soul, soul, Blues ndetse na Rock.

Niba warigeze kumva ijwi ryiza ry’umukobwa wumvikana mu ndirimbo ya P Square [yasenyutse] “Do me” yasendereje ibyishimo bya benshi; yanumvikanye kandi mu ndirimbo “Coco Baby” yahuriyemo n’umunyamuziki Diamond Platinumz yibukwa na benshi, yahuriye na Patoranking mu ndirimbo bise “Left For Good”, anafitanye indirimbo na Tiwa Savage bise “Onye”, yanakoranye kandi indirimbo na Yemi Alade bise “Am Available” n’izindi nyinshi zakomeje izina rye.

Image may contain: 2 people, people standing and text

Waje na Muyango batumiwe muri Kigali Jazz Junction

Uyu mukobwa si izina rishya mu muziki w’Afurika, si mushya mu matwi y’abihebeye umuziki nk’umuti. Yagiye yegukana amashimwe atabarika, yagizwe umwe mu bagize akana nkemurampaka mu irushanwa Voice Nigeria, afatwa nk’umwe mu bafite ijwi ryiza muri Afurika.

Kigali Jazz Junction kandi yazirikanye abahanzi nyarwanda aho yatumiye Muyango ushyirwa ku ruhembe rw’imbere mu bakora injyana ya Gakodo. Yitwa Muyango Jean Marie, akaba umutoza mukuru w’itorero ry’igihugu “Urukerereza”, afite indirimbo nyinshi zicuranzwe mu bicurangisho bya gakondo nk’intanga n’ibindi…

Image result for Umuhanzi Muyango

Muyango watumiwe muri Kigali Jazz Junction

Muyango ukomora inganzo kuri Sekuru witwaga Butera, afite indirimbo nyinshi zikora ku mutima ya benshi zigasubiza intekerezo mu bihe byashize. Yakoze indirimbo nka “Sabizeze ” icurangwa henshi, “Karame nanone”, “Utari gito”, “Karame uwangabiye” n’izindi nyinshi zuje umuco nyarwanda.

Muyango ari mu bahanzi bagize uruhare mu kumenyekanisha umuco nyarwanda abinyujije mu bihangano bye. Yavukiye mu gihugu cy’u Burundi aza mu Rwanda 1986. Yafashije byihariye itorero “Imitari” atarambyemo kuko yahise akomeza mu “Indashyikirwa” aza no gushinga itorero rye “Imanzi”. Uretse Waje na Muyango, abazitabira iki gitaramo bazanasusurutswa na Neptunez Bandyanyuze benshi mu bitaramo imaze guserukamo.

Iki gitaramo cya Kigali Jazz Junction kizaba tariki 28 Nzeli 2018 kibere muri Kigali Serena Hotel mu mujyi wa Kigali. Kizatangira saa mbili z’umugoroba (8PM), kwinjira ni ibihumbi icumi (10,000 Rwf) mu myanya isanzwe, ubashije kugura tike mbere ni ibihumbi bitanu (5000 Rwf), mu myanya y’icyubahiro (VIP) ni ibihumbi makumyabiri (20,000 Rwf, ku meza y'abantu batandatu) ubashije kuyigura mbere, ni ibihumbi cumi na bitandatu (16,000 Rwf).

Image result for artist waje

Waje afite Alubumu yise "W.A.J.E"

Image result for artist waje

Waje yahuriye ku rubyiniro rumwe na Navio

Image result for artist waje

Waje yananyuze mu biganza bya Coke Studio

Image result for artist waje

REBA HANO "DO ME" YA P SQUARE, WAJE YARIRIMBYEMO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND