RFL
Kigali

Kigali Jazz Junction: Umunyabigwi M’bilia Bel wakunzwe mu ndirimbo Nakei Naïrobi yemeje gutaramira i Kigali-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/11/2018 19:02
0


M’bilia Bel ufatwa nk’Umwamikazi w’injyana Rumba na Kizomba yemeje gutaramira i Kigali mu Rwanda ku butumire bwa RG Consult isanzwe itegura ibitaramo b’uburyohe bya Kigali Jazz Junction. Uyu munyabigwi azaririmbira Abanyarwanda n’abandi ku itariki 07 Ukuboza, 2018.



Mu butumwa bw’amajwi n’amashusho, M’bilia Bel w’imyaka 59 y’amavuko yemeje ko azifatanya n’Abanyarwanda gusoza wa 2018 batangira Umwaka mushya muhire wa 2019. Yagize ati “Muraho Banyarwanda. Ni umuhanzi wanyu M’bilia Bel. Nzaba ndi i Kigali ku wa 07 Ukuboza,2018  dusozanya umwaka. Ni mu gitaramo gikomeye cya Kigali Jazz Junction . Mutangire mugure amatike yo kwinjira muri iki gitaramo munyuze kuri www.rgtickets.com

M’bilia Bel uzwi ku Isi yo nk’umunyamuziki ufite inkomoko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), azahurira ku rubyiniro n’itsinda ry’abacuranzi n’abaririmbyi rya Neptunez Band ndetse n’Umunyarwanda Mike Kahiyura wuje ubuhanga mu gucuranga piano.

M'bilia bel yemeje gutaramira i Kigali.

Uyu muhanzikazi, indirimbo ‘Nakei Naïrobi ("El Alambre") yamushyize ku gasongero k’abanyamuziki bakomeye muri Afurika, ikundwa na benshi na n’ubu. Imaze kurebwa ku rubuga rwa Youtube inshuro zirenga miliyoni eshatu. Igizwe n’iminota icyenda n’amasegonda atanu (9min: 5’). Igaragaramo abagore b’inzobe ndetse na nyir'ubwite batigisa umubyimba ku nkombe z’ikiyaga.

Mbilia Bel wamenyekanye nk’umwamikazi w’injyana ya Rumba muri Afurika nzima, yavutse ku wa 10 Mutarama 1959, yujuje imyaka 59 y’amavuko. Yavukiye mu mujyi wa Kinshasa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Yashakanye na Tabu Ley Rochereau.

Ubuhanga bwe bwavumbuwe na Sam Manguana afatanyije na Tabu Ley Rochereau bamufashije kwigirira icyizere, gushyira imbaraga mu ijwi rya ‘soprano’ byamuhesheje kugera ku gasongero ku mugore w’umunyamuziki wubashywe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no muri Afurika nzima.

REBA HANO M'BILIA BEL YEMEZA GUTARAMIRA I KIGALI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND