RFL
Kigali

Kigali Jazz Junction: M’Bilia Bel yahishuye ibanga yakoresheje mu rugendo rw’umuziki amezemo imyaka 37

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/12/2018 20:33
0


Umunyabigwi M’Bilia Bel wo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) witegura gutamira abanyarwanda mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction, yatangaje ko mu myaka 37 amaze mu muziki yakomejwe n’ikinyabupfura, kwihangana n’izindi ngangaciro zamugejeje ku butsinzi mu muziki.



Ibi M’bilia Bel yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Ukuboza, 2018 kuri Kigali Serena Hotel. M’bilia Bel wageze i Kigai mu gicuku cyo ku wa mbere tariki 03 Ukuboza, 2018 yabajijwe n’itangazamakuru ibanga yakoresheje kugira ngo abe amaze imyaka 37 mu muziki agifatwa nk’umwamikazi wa Afurika. Ati “ati “Nari mfite ikinyabupfura, mfite ubushake bwo gukora, kwihangana kandi nkakunda n’ibyo nkora,” Avuga ko izi ndangagaciro yubakiyeho, abahanzi b’ubu batazifite.

 

Uyu muhanzikazi yateguje abazitabira igitaramo cye ibidasanzwe. Ati “Nishimiye kuba Kigali Jazz Junction yarantekerejeho. Niteguye gusangira ibyishimo n’ikirori n’abanya-Kigali,"  Muri iki kiganiro, M’Bilia Bel yahishuye ko atari ubwa mbere ageze mu Rwanda, avuga ko imyaka makumyabiri yirenze akandagiye ku butaka bw’u Rwanda.

Yavuze ko mu bihangano bye, akubiramo ubutumwa bw’urukundo n’ubumwe, afite icyizere cy’uko ‘umunsi umwe Afurika izaba umugabane uvuga rumwe ugasagurira n’amahanga’.

 M'Bilia Bel yifotoranya n'abagira uruhare kugira ngo Kigali Jazz Juntion itegurwe.

Remmy Lubega Umuyobozi wa RG Consult’s yavuze ko iki ari cyo gitaramo cya nyuma gisoza umwaka wa 2018. Avuga 2018 yababereye umwaka mwiza nk’abetegura Kigali Jazz Junction kuko bazanye abanyamahanga benshi babahuza n’abafana babo ndetse n’abahanzi Nyarwanda, bamwe muri bo banakorana indirimbo. Yagize ati “Byari ibihe byiza kuri Kigali Jazz Junction muri uyu mwaka wa 2018, twishimira ko twateguye ibitaramo byo ku rwego rwo hejuru byujuje ubuzirantenge. Igitaramo M’bilia Bel agiye gukorera i Kigali ni cyo gipfundikiye ibindi byose twakoze uyu mwaka….Muribaza 2019 bizaba bimeze gute,”

 

Uyu mugore yivuga ibigwi akavuga ko amaze imyaka 37 mu muziki ari umwamikazi wa Afurika kandi ko iyi myaka yose ayimaze ari kugasongero k’abanyamuziki. Ahamya ko mu rugendo rw’umuziki yarufashishijwe no kwihangana, ikinyabupfura, gukorana n’abandi, gukora cyane n’ibindi byinshi byamuhesheje guserukana ishema henshi yanyuze.

 

Iki gitaramo cyagombaga kubera muri Kigali Serena Hotel cyimurirwa ahazwi nka Camp Kigali. M’bilia Bel yabwiye abo azataramira ko agifite ingufu nyinshi ku rubyiniro kandi atahindutse. Mike Kayihura nawe bazahurira ku rubyiniro yavuze ko yiteguye gushimisha abanyarwanda.

 

M’Bilia Bel ni umunyamuziki wanyuze benshi mu bihangano binongeye amatwi, abakunze umuziki wa Rumba na Kizombe bafitanye nawe urubwibutso binyuze mu ndirimbo ‘Eswi Yo Wapi’, ‘Nadina’, ‘Faux Pas’, ‘Nakei Nairobi’ yatumbagije ubwamamare bwe, ‘Keyna’, ‘Napika’ n’izindi nyinshi.

 

Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga ibihumbicumi (10,000 Frw) mu myanya isanzwe (Ordinary), mu myanya y’icyubahiro (Vip Tickets) ni ibihumbi makumyabiri (20,000Frw), ku meza y’abantu umunani (Vip Table 8) ni ibihumbi ijana na mirongo itandatu (160,000 Frw). Imiryango izafungurwa saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugorobo (18h:30’), igitaramo gitangire saa mbili z’ijoro (20h:00’). Ushobora kugura amatike unyuze kuri www.rgtickets.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND