RFL
Kigali

KIGALI JAZZ JUNCTION: Byari ibicika muri iki gitaramo, abafana birekuye barabyina bikomeye–AMAFOTO + VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:4/11/2017 8:58
0


Kigali Jazz Junction ni igitaramo kimaze kumenyerwa nka ngarukakwezi, ni ibitaramo bigiye kumara imyaka itatu biba hano mu Rwanda, ni bimwe mu bitaramo bibera mu Rwanda biba ari ijana ku ijana live, kuri iyi nshuro iki gitaramo kiba umuhanzi Andy Bumuntu yongeye gushimangira ubuhanga bwe muri muzika.



Ubwo uyu musore yahamagarwaga ku rubyiniro si benshi bari bamuzi, byamusabaga kuririmba kugira ngo ubone ko abantu bajyana nawe bagendeye kubyo aririmba, Andy Bumuntu winjiye ku rubyiniro anyuzamo akaririmba n’indirimbo z’abandi ndetse akavangamo ni ize bwite uko yasozaga imwe ku yindi niko abantu baryoherwaga n’ubuhanga uyu musore afite muri muzika ndetse bakanamufasha kubyina.

Uyu musore waririmbye indirimbo zisaga eshanu harimo eshatu ze yavuye ku rubyiniro ubona abantu batabishaka, anarinda arenga akibazwa igihe azashyirira hanze indi ndirimbo nshya, ikibazo yasubije abwira abafana ko mu kwezi k’Ukuboza azaba ashyira hanze indirimbo nshya.

Si Andy Bumuntu wari watumiwe muri iki gitaramo cyane ko hataramye n’umucuranzi w’ikirangirire mu gucuranga  umwirongi wa kizungu Isiaiah Katumwa wari n'umuhanzi w'umunsi, uyu nawe washimishije abafana ba muzika cyane ko yabacurangiye benshi bakahava baseta ibirenge kubera uburyo umuziki wari waryoshye. Ibi bitaramo bikunze kunyura benshi biterwa inkunga na Airtel Rwanda. Igitaramo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Ugushyingo 2017 cyabereye muri Serena Hotel i Kigali.

REBA AMAFOTO:

Neptunez Band yabanje kukanyuzaho


Umuterankunga aramamaza

Andy Bumuntu yerekanye ubuhanga mu muziki

Abafana bishimiye Andy BumuntuMuri iki gitaramo abanyamahirwe batomboye amafaranga na Airtel

ISAIAH KATUMWA acurangira abafana b'umuziki

Bari bishimiye iki gitaramoReka nze mbacurangire turakizwa n'amasaha...Ubuhanga mu gucuranga gitari, ngayo nguko...Gucuranga si ugukanika uniyicariye wacuranga abantu bakishimaUmuhungu wa Isaiah Katumwa aba afatanya na se gutaramira abafanaAha ikirori cyari cyaryoshye buri wese ari kwibyiniraIyo abantu banyuzwe uragira uti" Ndabahamije tu..."

REBA HANO MU MASHUSHO UKO BYARI BYIFASHE


AMAFOTO: Abayo Sabin-Afrifame






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND