RFL
Kigali

Kigali: Iserukiramuco ‘Ubumuntu Arts Festival’ riri kuryohera abaryitabira-Amafoto

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/07/2016 0:10
0


Iserukiramuco mpuzamahanga ‘Ubumuntu Arts Festival’ riri kubera i Kigali ku nshuro ya kabiri, rikomeje kuryohera benshi mu baryitabira yaba abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga. Iserukiramuco ry’uyu mwaka rikaba riri kubera ku ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi aho rizamara iminsi ine ribera.



Iri serukiramuco ryatangiye kuwa kane w'iki cyumweru turimo gusoza, rizamara iminsi ine ribera mu Rwanda mu mujyi wa Kigali rikaba ryaritabiriwe n’ibihugu hafi 20 byo ku migabane itandukanye. ‘Ubumuntu Arts Festival’ yatangiye kuwa kane tariki 14 Nyakanga 2016 ikazasozwa kuri ubu wa 17 Nyakanga 2016. Intego y’iri serukiramuco ni ukwigisha abantu bo ku isi yose ko bakwiye kurangwa n’ubumuntu.

Kuwa kane tariki 14 Nyakanga 2016 abantu bitabiriye 'Ubumuntu Arts Festival’ yari ibaye ku munsi wayo wa mbere bararyohewe cyane ku buryo igitaramo cyageze ku musozo abantu benshi banga badashaka gutaha. Kuri uyu wa 15 Nyakanga 2016 nabwo niko byagenze dore ko hari abantu benshi ndetse n’abahanzi bakaba bari babukereye.

Ubumuntu Arts Festival

Iri serukiramuco riri kwitabirwa cyane

Kuri uyu wa gatanu ku munsi wa kabiri w’iri serukiramuco, hakinwe imikino itatu yari ikubiyemo ubutumwa bwigisha abantu kugira ubumuntu bakarangwa n'urukundo no gufashanya mu buzima bwabo bwose. Umukino wa mbere wari uhagarariwe na Nicole na Caitlyn, uwa kabiri wari uyobowe na Otako na JB naho uwa gatatu ukaba wari uyobowe na Mokhallad.

Twabibutsa ko kuri iki cyumweru tariki ya 17 Nyakanga 2016 aribwo iri serukiramuco risozwa nyuma y’iminsi ine rimaze ribera i Kigali. 

Reba amafoto yuko byari bimeze ku munsi wa kabiri w'iri serukiramuco

Ubumuntu Arts FestivalUbumuntu Arts FestivalUbumuntu Arts FestivalUbumuntu Arts FestivalUbumuntu Arts FestivalUbumuntu Arts FestivalUbumuntu Arts FestivalUbumuntu Arts FestivalUbumuntu Arts Festival

Ubumuntu Arts FestivalUbumuntu Arts FestivalUbumuntu Arts FestivalUbumuntu Arts FestivalUbumuntu Arts FestivalUbumuntu Arts FestivalUbumuntu Arts FestivalUbumuntu Arts FestivalUbumuntu Arts FestivalUbumuntu Arts Festival

Ubumuntu Arts FestivalUbumuntu Arts FestivalUbumuntu Arts FestivalUbumuntu Arts Festival






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND