RFL
Kigali

KIGALI: Impamvu zikomeye zatumye ibirori bya AMA Awards 2018 bititabirwa kandi biri mu bikomeye muri Afurika

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/10/2018 12:18
6


Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Ukwakira 2018 mu mujyi wa Kigali i Rosororo habereye ibirori byo gutanga ibihembo bya AMA AWARDS 2018. Ibi birori mu by'ukuri biri mu bikomeye muri Afurika ntabwo byitabiriwe nk'uko byakabaye bigenda ugereranyije n'izina bifite. Tugiye kurebera hamwe impamvu bititabiriwe nk'uko byakagenze.



African Movies Academy Awards ni ibihembo byubashywe kuri uyu mugabane wa Afurika. Uwegukana iki gihembo ashyirwa mu banyabigwi b'iri rushanwa. Ni ngaruka mwaka, bitangiwe i Kigali ku nshuro ya kabiri. Hahembwa kandi abakinnyi ba filime, abanditsi ba filime, abayobozi ndetse n’abashora amafaranga muri filime. Ibi birori byanaririmbyemo umuhanzi Paul Okoye [RudeBoy] wo muri Nigeria wahoze mu itsinda rya P S quare yari ahuriyemo n’impanga ye, Peter Okoye.

Uyu muhanzi yasaga n'aho ari we witezwe cyane mu Rwanda kurusha n'ibihembo nyiri izina byagombaga gutangirwa mu mujyi wa Kigali, kubura abantu bishobora kugaragara nk'aho abanyarwanda badakunda kwidagadura gusa uko siko kuri ahubwo hari amakosa aba yakozwe atuma abantu batabasha kujya mu gitaramo runaka. Twabashije kubakusanyiriza ibintu bitanu byatumye itangwa ry'ibi bihembo ribura abantu;

Rudeboy

Rudeboy yataramye abantu batari benshi cyane...

-Ibi birori byamamajwe ku rwego ruciriritse

Ugereranyije n'uko ibi birori bingana n'izina bifite ntabwo byari ibirori byo kwamamazwa uko byamamajwe, aha ntawabura kuvuga ko byamamajwe ku rwego rwo hasi cyane mu bitangazamakuru wasangaga bamamaza nko kuri radiyo na televiziyo ebyiri gusa ubundi biringira ko imbuga nkoranyambaga zishobora kwamamaza igikorwa cyabo ku rwego ruhagije. Uyu ni umutego umaze gushibukana abatari bacye bategura ibitaramo hano mu Rwanda bahitamo gukorana n'ibitangazamakuru mbarwa mu rwego rwo kwamamaza ubundi bakizera ko imbuga nkoranyambaga zizabafasha kubigeza kure hashoboka nyamara bikarangira abantu babuze muri ibyo birori. Kuba rero batarajugunye iyi nkoni yakubise abatari bacye byagombaga gutuma abantu bashidukiye ibi birori bataba benshi.

-Byari ibirori by'abanyamahanga byabereye mu Rwanda...

Ibirori bya AMA Awards ni ibirori byubashywe muri Afurika, icyakora mu Rwanda bijyanye n'uko abantu bakunze cyane filime z'imbere mu gihugu ntabwo abakinnyi ba filime bo hanze y'u Rwanda bari mu bagezweho. Ibi bihembo bihemba abakinnyi bo ku mugabane wa Afurika muri rusange nta munyarwanda n'umwe wabihatanagamo bityo kuba byasaga n'aho bitareba abakinnyi ba filime bo mu Rwanda byafashwe nkaho ari ibirori byo guhemba abanyamahanga byabereye mu Rwanda bitashoboraga gukurura abafana kujya kubireba.

AMAA2018

Ubwitabire bwari hasi cyane muri ibi birori bya AMAA2018

-Ibi birori byajyanywe ahantu hatamenyerewe kubera ibirori nk'ibi...

Intare Conferance Arena ni icyumba cy'imyidagaduro cyubatse i Rusororo ku nyubako ubusanzwe y'umuryango FPR Inkotanyi, iki cyumba n'ubwo kiri mu byumba bigezweho byakorerwamo imyidagaduro ntabwo abantu barahamenyera nk'ahantu habera imyidagaduro. Kuba atari ahantu hamenyerewe mu buryo bw'imyidagaduro kandi harimo akagendo uvuye mu mujyi wa Kigali biri mu byatumye abantu badashamadukira kujyayo cyane ko uburyo bwo kuhakora ingendo atari uburyo bworoshye.

-Rudeboy umuhanzi wamamajwe ntabwo ari umwe mu bakurura benshi mu bakunzi ba muzika mu Rwanda

N'ubwo ari izina rikomeye muri Afurika ndetse no ku Isi Rudeboy umuhanzi wamamaye cyane muri P Square ntabwo ari umuhanzi ufite indirimbo zikunzwe cyane hano mu Rwanda ku buryo we wenyine byari kumworohera gukurura abafana ba muzika bagombaga kwitabira ibi birori cyane ko twamaze kubona ko abakunda filime nyarwanda batari gushamadukira ibi birori mu gihe nta munyarwanda wahawe igihembo. Aha byari gusaba kwifashisha abahanzi b'abanyarwanda bakunzwe cyane mu rwego rwo kugira ngo bakurure abakunzi ba muzika kuba bakwitabira ibi birori. Bruce Melody waririmbye muri ibi birori byabaye nk'ibitunguranye cyane ko atigeze avugwa nk'umuhanzi uzatarama mu itangwa ry'ibi bihembo.

-Uburyo bwo gutanga amakuru ku banyamakuru bari babikeneyeho amakuru bwari buvunanye...

Mbere gato y'iminsi ibiri ngo igikorwa nyiri izina kibe ni bwo itangazamakuru ryo mu Rwanda risa niryamenye uwo bagomba kwaka amakuru ajyanye n'itangwa ry'ibi bihembo. Usibye no kuba batarashatse kwamamaza nk'uko twabivuze haruguru byari bigoye no kubona amakuru kuri ibi bihembo mu minsi yabanje. Iyo umunyamakuru yakomangaga imiryango inyuranye yaba Federasiyo ya sinema hano mu Rwanda n'ahandi bakubwiraga ko amakuru y'itangwa ry'ibi bihembo ataboneka neza cyane ko icyahurizwagaho na benshi ari uko ari amakuru afitwe n'abanya Nigeria basanzwe bategura itangwa ry'ibi bihembo.

Ibi byatumye itangazamakuru ryo mu Rwanda risa naryo niryitarutsa ibi birori cyane ko kubibonamo amakuru bitari ibintu byoroshye. Uku kubyitarutsa rero byatumye abantu benshi batamenya neza amakuru yabyo dore ko abenshi yabaguyeho mu minsi ya nyuma cyane cyane ubwo Rudeboy yageraga i Kigali bikaba ari bwo byagiye bimenyekana kurushaho.

AMAA2018

2017 ni uku byari byifashe

Tubibutse ko mu mwaka wa 2017 nabwo ibirori byo gutangaza abahatanira ibi bihembo (Nomination) byabereye mu mujyi wa Kigali muri Camp Kigali ariko nabwo kubera amakosa nk'ayabaye kuri iyi nshuro, abatetgura ibi bihembo bakisanga ari bonyine n'umubare mucye cyane w'abantu bari baje kubireba. Ibi bivuze ko ari ubwa kabiri ibi birori bibuze abantu ariko nanone bitavuze ko abanyarwanda badakunda ibirori cyane ko bagiye babigaragaza mu birori binyuranye ko ibiteguwe neza kandi bamenyeshejwe babyitabira kandi ku bwinshi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dodo5 years ago
    Ongeraho ko nokwinjira byari bihenze
  • KUBWIMANA Alexis5 years ago
    ntagihe nakimwe wakwihererana ibintu ngo ubitegemo umusaruro uturutse kubaturage.byarantunguye kubona rudeboy muri studio za tv10 live nibaza icyo yaje gukora mu Rwanda birancanga.ubundi tumenyereyeko ibirori bitandukanye byamamazwa nibura kuma radio hafi ya yose utibagiwe nama telvesion.naho iby'imbuga nkoranyambaga ntago ark abantu bose babibonera umwanya. bazigire kuri KNC Imfura y'iwacu.murakoze
  • gasigwa ernest5 years ago
    nukuri byarababaje cyane uhereye nukuntu byatangiye bitinze cyane,ntakintu cyokurya cyari gihari cy kunywa,birakuiyeko ibibintu bihagarara hagashakwa umuti wabyo PE ,ibitaramo bikajya bitangirira igihe kuko umuntu abafite gahunda nyinshi,nib izajya bidatangirira amasaha umu client agire aho abarizwa nibiba ngombwa asubizwe amafranga ye kuko bimaze kugaragara KO ibitaramo byinshi bitabera igihe bavuze.
  • 5 years ago
    Nibabireke niba ari nako byagenze umwaka ushyize. Abanyarwanda dukunda kwifata uko tutari.
  • Johnny C55 years ago
    Hacyenewe izindi mbaraga ndetse Na government support Kuko byinci mu birori bitamara umwanya munini Kdi bikaba binahenze Kuvuga ngo batumiye umuhanzi wo hanze unahenze ark udafite audience Nabyo Nibyo kwitabwaho
  • Vany 4 years ago
    Rudeboy Ntareka Gukora Akazi ke ka muzika ngo nuko Mutamukunda namba arimw mumwang mumeny ko ku isi hos akunzw .urumv difference.





Inyarwanda BACKGROUND