RFL
Kigali

KIGALI: Hateguwe igitaramo kizahuriramo n'ibyamamare byose byaririmbye mu ndirimbo 'Too Much'

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/08/2017 21:10
0


Mu minsi ishize imwe mu ndirimbo zavugishije abatari bake ni iyitwa 'Too much' ya Jay Polly ariko ahuriyemo n’ibyamamare byinshi muri muzika nyarwanda, kuri ubu uyu mugabo yateguye igitaramo cyo kumurika iyi ndirimbo kizagaragaramo abahanzi bayiririmbyemo bose.



Abahanzi byitezwe ko bazagaragara muri iki gitaramo ni; Uncle Austin, Bruce Melodie, Urban Boys, Khalfan, Jay Polly nyiri indirimbo ndetse na Marina nawe uzaba amurikira abakunzi ba muzika indirimbo ye nshya yise ‘Marina’ aherutse gushyira hanze yavugishije abatari bake kubera amwe mu magambo yaririmbyemo.

too much

Iki gitaramo byitezwe ko kizabera mu kabyiniro ka Hotel ya The Mirror kazwi nka ‘Class Club’. ku wa Gatandatu tariki 19 Kanama 2017 kwinjira bikazaba ari amafaranga ibihumbi bibiri (2000frw) mu myanya isanzwe ndetse na bitanu (5000frw) mu myanya y’icyubahiro ugahabwa n’icyo kunywa. Tubibutse ko iyi Hotel iherereye i Remera.

 REBA HANO IYI NDIRIMBO 'TOO MUCH'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND