Mu rwego rwo kubyina intsinzi nyuma y'amatora ya Perezida,i Kigali hateguwe igitaramo cyiswe’Sign of Victory Cocktail Night’ giteganyijwe kuzaba kuwa 4 Kanama 2017 kuri Pilipili saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.Muri iki gitaramo abazazinduka bazahabwa Cocktail y’ubuntu mu isaha ya mbere, kwinjira bikaba ari amafaranga 5,000 Frw
Muri iki gitaramo kandi hateganyijwe ko ibiciro by’ibinyobwa bizahananurwa nk’aho mu isaha ya mbere igiciro cy’icupa rya Whisky na Champagne kizagabanwaho 40%, uguze Heineken 2 ugahabwa 1 y’ubuntu.Ikindi kandi nta rungu muri ibi birori kuko abazakitabira bazataramirwa n’Umurage Live Band n’aba Dj nka Dj Diallo,Kalexx,Smith,Ol,Selekta Copain n’abandi naho nyuma y'igitaramo habe 'afterparty' ikazabera kuri People’s Club.
Iki ni igitaramo cyatewe inkunga na Inyarwanda.com,Akagera Business Group,Heineken,Poliakov,Print Impression,Eabl n'abandi.
TANGA IGITECYEREZO