Iki gitaramo kiswe ‘Rwanda Konnect Gala’ cyateguwe mu rwego rwo guha ikaze abanyarwanda baba mu mahanga ‘Diaspora’ bakunze kuza mu biruhuko by’iminsi mikuru, aha bakazaba bataramirwa n’abahanzi bakomeye barimo Kidum, Cecile Kayirebwa, itorero Inganzo ngari kimwe n’abamurika imideri bazerekana urwego kumurika imideri bimaze gutera imbere mu Rwanda.
Abanyarwanda baba mu gihugu bazaba baha ikaze bagenzi babo baba hanze bakunze kuza mu biruhuko by’iminsi mikuru. Iki ni igitaramo kizaba tariki 22 Ukuboza 2017 kibere i Gikondo mu ihema riberamo imurikagurisha (Expo).
Igitaramo cyo guha ikaze aba Diaspora mu Rwanda
Nkuko abari gutegura iki gitaramo babitangarije Inyarwanda.com, iki gitaramo kukinjiramo bizaba ari ibihumbi icumi (10000frw) mu myanya isanzwe, ibihumbi makumyabiri (20000frw) mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi magana abiri (200000frw) ku bantu bazagura ameza y’icyubahiro. Imiryango y’ahazabera igitaramo izaba ifunguye guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba.
REBA HANO ITANGAZO RYAMAMAZA IKI GITARAMO
Tanga igitecyerezo