RFL
Kigali

KIGALI: Hagiye kongera kuba igitaramo gikomeye cya 'Silent Disco' kirimo aba Djs 7 bakomeye muri Kigali

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/11/2018 13:18
2


Muri iyi minsi mu Rwanda bimwe mu birori bigezweho cyangwa byitabirwa cyane harimo ni iby'abambaye 'Ecouteurs' bizwi nka Silent Disco. Ibi bitaramo bimaze kwigarurira imitima ya benshi ku buryo usanga aho byabereye haba hakubise huzuye abakunzi b'imyidagaduro, kuri ubu hakaba hatahiwe ikindi gitaramo gikomeye kizabera mu mujyi wa Kigali.



Iki gitaramo cya Silent Disco gitegurwa na kompanyi y'umunyarwandakazi yitwa Lian Events, bikaba byitezwe ko kizaba gicurangwamo n'aba Djs bakomeye hano mu Rwanda barimo Phil Peter, Dj Ira, Selekta Copain, Dj Lenzo, Dj Kerb, Dj Africa aba Dj barindwi bakomeye hano mu Rwanda bazaba bacurangira abazitabira iki gitaramo.

Iki gitaramo kizabera kuri The Manor Hotel tariki 30 Ugushyingo 2018 kukinjiramo bikazaba ari amafaranga ibihumbi bitanu by'amafaranga y'u Rwanda (5000frw). Ni ubwa kabiri iki gitaramo kigiye kubera kuri Hotel The manor ubwo cyaherukaga kuberayo nabwo abakunzi b'ibi bitaramo bakaba bari bakubise buzuye baje kwishima biyumvira umuziki.

Silent Disco

Silent Disco igiye kubera i Kigali

Ibi ni bimwe mu bitaramo bijyanye n'igihe ariko nanone by'umwihariko bijyanye na gahunda za Leta cyane ko hari gahunda muri iyi minsi yo kwirinda urusaku bityo kubera ko abantu baba bumvira muzika muri Ecouteurs bikaba bidasakaza imiziki hanze.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Fabrice Babu5 years ago
    nagirang mbabaze iyi hotel Manor iherereyehe muruy mujy
  • NIHIMBAZWE Patrick5 years ago
    Ese aba nibo baDjs 7 bakaze muri uru RWANDA rwacu...!!!??? ko mbona Dj BISOSO atarimo ntakaze..!!!??cg so DJ...!!!??





Inyarwanda BACKGROUND