Kuri uyu wa 25 Gicurasi 2017 nibwo habaye ikiganiro n'abanyamakuru kitabiriwe n'abasanzwe bategura Kigali Fashion Week, muri iki kiganiro ubuyobozi busanzwe buyitegura bwatsembeye abanyamakuru gukuramo imideri itaravuzweho rumwe ubushize dore ko Kigali Fashion Week igiye gutangira ku nshuro yayo ya karindwi.
Mu kiganiro n’abanyamakuru abategura Kigali Fashion Week baherekejwe n'abaterankunga babo ndetse na bamwe mu bazamurika imideri bahanga batangaje ko biteguye gutangiza Kigali Fashion Week ku nshuro yayo ya karindwi, iyi ikaba yatangiye kuri uyu wa Kane tariki 25 Gicurasi 2017 icyakora igikorwa cya nyuma cyayo kikaba ari ibirori byitezwe ku wa Gatandatu tariki 27 Gicurasi 2017 muri Kigali Serena Hotel.
Iyi niyo myambarire itaravuzweho rumwe muri Kigali Fashion Week iheruka kuba
Abategura Kigali Fashion Week hamwe n'abaterankunga babo
Muri iki kiganiro n’itangazamakuru abategura Kigali Fashion Week babajijwe niba ntacyo bahinduye ku mideri imwe yamuritswe ubwo Kigali Fashion week yabaga ku nshuro yayo ya gatandatu muri 2016 aha bakaba bavuze ko ntacyo babihinduyeho cyane ko nta kosa bumva bakoze dore ko nibyo itangazamakuru ryanenze ari imwe mu mideri ihangwa n’abanyamideri bityo ko ntacyo bakosoraho umunyamideri mu gihe yaba yihangiye umuderi.
Abari bitabiriye ikiganiro n'abanyamakuru
Babajijwe niba abashinzwe umuco muri Minisiteri y’Umuco na Siporo ntacyo bababwiye igihe byavugwaga ko bangije umuco bakamurika imyambaro yo kogana mu mazi mu ruhame, mu kiganiro na Daniel Ndayishimiye, uyu akaba ari 'Marketing Manager' wa Kigali Fashion Week yabwiye abanyamakuru ko ibintu byose biteguye ku buryo Kigali Fashion Week y’uyu mwaka wa 2017 igomba kugenda neza.
REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA DANIEL BRAND MANAGER WA KIGALI FASHION WEEK
TANGA IGITECYEREZO