Umuhanzi Diamond wo muri Tanzania yari amaze iminsi mu Rwanda aho yagombaga gukora byinshi mu bikorwa binyuranye birimo kwamamaza ubunyobwa agurisha, agashaka inzu agiye kugura mu Rwanda, agasura abana bafite ubumuga bwo kutabona yaje gusoza ibikorwa yakoze mu Rwanda ahura ndetse anasangira n’abahanzi ba hano mu Rwanda.
Uyu muhanzi wagombaga guhaguruka mu Rwanda kuri uyu wa mbere tariki 22 Mutarama 2018 yisubirira muri Tanzania yabanje guhura n’abahanzi b’abanyarwanda barasangira baganira ku iterambere rya muzika, ibi bikaba byabereye muri Marriott Hotel kuri iki cyumweru tariki 21 Mutarama 2018 aho bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda bari bitabiriye ub utumire bwa Diamond mu mugoroba wo gusangira no kuganira.
Bamwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda bitabiriye ibi biganiro harimo; Riderman, Safi Madiba,Dj Pius, Uncle Austin,Marina nabandi benshi bari bitabiriye ubutumire bwa Clouds Tv bwo gusangira na Diamond icyamamare muri muzika yo mu karere na Afurika muri rusange.
Ibi biganiro byunganiwe no gusangira byateguwe na Clouds Tv ishami ryayo ryo mu Rwanda ku gitekerezo cyo kungurana ibitekerezo hagati y’abahanzi bo mu Rwanda kimwe n’uyu w’icyamamare mu karere no muri Afurika Diamond, aha igitekerezo kikaba cyari ukugira ngo asangize abahanzi b’abanyarwanda uko atwara ibikorwa byabo bikaba byabateza imbere nkuko nawe bimeze.
Basangiraga ariko banaganira bungurana ibitekerezoNi umugoroba wo gusangira wari witabiriweDiamond yaganirije aba bahanzi ku rugendo rwe rwa muzika Dj PiusUncle AustinMarinaRiderman, byari ibiganiro nyunguranabitekerezo ku mpande zombi
AMAFOTO: Clouds Tv
TANGA IGITECYEREZO