RFL
Kigali

KIGALI: Diamond yahuye anasangira n’abahanzi bo mu Rwanda mbere yo gusubira muri Tanzania-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/01/2018 12:12
8


Umuhanzi Diamond wo muri Tanzania yari amaze iminsi mu Rwanda aho yagombaga gukora byinshi mu bikorwa binyuranye birimo kwamamaza ubunyobwa agurisha, agashaka inzu agiye kugura mu Rwanda, agasura abana bafite ubumuga bwo kutabona yaje gusoza ibikorwa yakoze mu Rwanda ahura ndetse anasangira n’abahanzi ba hano mu Rwanda.



Uyu muhanzi wagombaga guhaguruka mu Rwanda kuri uyu wa mbere tariki 22 Mutarama 2018 yisubirira muri Tanzania yabanje guhura n’abahanzi b’abanyarwanda barasangira baganira ku iterambere rya muzika, ibi bikaba byabereye muri Marriott Hotel kuri iki cyumweru tariki 21 Mutarama 2018 aho bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda bari bitabiriye ub utumire bwa Diamond mu mugoroba wo gusangira no kuganira.

Bamwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda bitabiriye ibi biganiro harimo; Riderman, Safi Madiba,Dj Pius, Uncle Austin,Marina nabandi benshi bari bitabiriye ubutumire bwa Clouds Tv bwo gusangira na Diamond icyamamare muri muzika yo mu karere na Afurika muri rusange.

Ibi biganiro byunganiwe no gusangira byateguwe na Clouds Tv ishami ryayo ryo mu Rwanda ku gitekerezo cyo kungurana ibitekerezo hagati y’abahanzi bo mu Rwanda kimwe n’uyu w’icyamamare mu karere no muri Afurika Diamond, aha igitekerezo kikaba cyari ukugira ngo asangize abahanzi b’abanyarwanda uko atwara ibikorwa byabo bikaba byabateza imbere nkuko nawe bimeze.

diamonddiamonddiamonddiamonddiamondBasangiraga ariko banaganira bungurana ibitekerezodiamondNi umugoroba wo gusangira wari witabiriwediamonddiamondDiamond yaganirije aba bahanzi ku rugendo rwe rwa muzika diamondDj PiusUncle AustinUncle AustinmarinaMarinaRidermanRiderman, byari ibiganiro nyunguranabitekerezo ku mpande zombi

AMAFOTO: Clouds Tv






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nziza6 years ago
    Knowless ko ntawurimo ???? CG yacitsamazi
  • Mugemana 6 years ago
    Hummm birababaje mwabahanzi mwe mutazi gushishoza ngo murebe akogahungu icyo kabashakaho! Mwakabaye mumwicaza mukamugurira arimwe nkumushyitsi wabagendereye none ngo yabaguriye ibiryo? Murabona se ariki kindi abashakaho usibye kubafotora akaba postinga nkutuntu tudafite epfo naruguru, yifashirije?? Mukwiye kwiga kwihesha agaciro mwabahanzi mwe! Ubuse umwe murimwe ashobora kujya Tanzania mubikorwa bimufitiye inyungu yabirangiza agahamagara Diamond alikiba Vanessa mdee nabandi, ngo nibaza bicare abagurire icyokurya??? My Goodness!!!! Am so disappointed in you kabisa. Gusa ntimubuze byose mumwihereye amaphotos yogu postinga no gukomeza kwiyubakira izina rye.
  • hhhhh6 years ago
    ark abanyarwanda kwambara byaratwihishe pe,ubundi ibirori nkibi abagabo bambara costume abagore abakanzu (cyane cyane maremare) ndebera ukuntu bambaye pe bikanze c bajyiye gupaforminga ra?ubu c diamond ubu bamubaza ngo nuwuhe muhanzi azi murwanda akamuvuga koko!knowless,k.James naba charly nanina.....kabishye batajyiyeyo pe mbegubupira ubugofero ahwi
  • Me6 years ago
    Dinner mu ngofero??birababaje rwose!
  • 6 years ago
    @ nziza Butera wanjye ntiyakwiteza uyumuswa wumwiyemezi. Ibiryo yagiye kugurira aboba begger umukecuru wanjye nizeyeko yanatega akajya kubyigurira muri boulg kalhipha Dubai. Ureke izo nzitu zijya gusebya abahanzi babanyarwanda zitaziko iyo babiloni iri kubakoreraho izina. Sha cyakoza muragaragaye koko!
  • dIDI6 years ago
    Niba wasomye inkuru urasanga ari Clouds TV yaguze
  • george 6 years ago
    @anonymous who is butera se harya ??knowless hahahahah gusangira nabandi bahanzi ko mwabigize ibintu bibi koko,niba arukwiyemera ,niba ari ubujiji sinzi pe,mugomba kureka abantu bagakora ibyo bashaka as long as ntawe babangamira, knowless yaza cga ntaze icyatumye bahura cbakigezeho ubundi se yarikuvuga iki?ko English ari ikibazo hahahahah
  • emma6 years ago
    @ mugemana ako abanyarwanda mugira amatiku kweli, ubundise ubu wasomye inkuru cga wapfuye kuvuga gusa?ubwose icyaha bakoze nikihe?gusangira na diamond mwabigize ikibazo,diamond numuhanzi uhagaze neza muri east Africa gusangira nawe akagira icyo abungura muri carrier yabo bitwaye iki?,actually u are the only one who is disappointed here others we are fine,cga wagize agashyali kuko batagutumiye? kwihesha agaciro uvuga wowe ntubizi ubizi ntiwavuga gutyo kuko niba wabibonye neza was not just having dinner ,they shared ideas also. next time read the story first.





Inyarwanda BACKGROUND