Buri wa Gatanu wa nyuma w’ukwezi mu mujyi wa Kigali habera igitaramo kimaze kumenyerwa ku izina rya Kigali Jazz Junction, iki gitaramo giterwa inkunga n’ikinyobwa cya Mutziig cyengwa na Bralirwa, kuri uyu wa 26 Gicurasi 2017 umunyakenyakazi Cece Sagini ni we wataramiye abacyitabiriye, igitaramo yagiriyemo ibihe byiza n’umukunzi we.
Cece Sagini ageze ku rubyiniro usibye guhagurutsa abantu babyinnye yanahamagaye umusore baherutse kwemeranya kurushinga maze bafatanya kuririmba zimwe mu ndirimbo yari yateguye. Tubibutse ko mbere yo gukundana na Cece Sagini uyu musore yari asanzwe ari umufotozi. Aba bombi bacinye umudiho biratinda mu gihe abafana nabo bari bamaze kujya mu mwuka w’umuziki w’uyu munyakenyakazi Cece Sagini.
Iki gitaramo kandi uretse Cece Sagini hitabiriye abandi bahanzi banyuranye barimo Nubian Gypsies itsinda rizwi muri muzika nyarwanda ndetse na Neptunez Band , aba bose bakaba bakoze iyo bwabaga kugira ngo bashimishe abitabiriye iki igitaramo bakoreye muri Kigali Serena Hotel kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2017 cya Jazz Junction. Kwinjira muri iki gitaramo byari 10,000Frw mu myanya isanzwe, 20,000frw mu myanya y’icyubahiro na 160,000frw mu myanya y’icyubahiro cy’ikirenga.
REBA AMAFOTO:
Neptunez Band yatangiye isusurutsa abantuNubian Gypsies barimo na Albert Rudatsimburwa basusurukije abari ahoCece Sagini yaririmbiye abari aho baranyurwaNubwo imizindaro yavuzaga ubuhuha umunyamakuru akaba n'umuhanzi Lil Pac yaguye agacuho agatotsi karamwiba mu gitaramoAha buri wese yirekura uko yifite agacinya umuziki kugeza abahanzi basojeLion Imanzi na Rasta Jean Marie mu gitaramo cya Jazz JunctionKubitaaaaaaa.... Albert Rudatsimburwa byamwanze mu nda yigira imbere abigenza gutya...Sukuma.... Ceza mama weeee ngayo nguko, ni uku byari byifasheCece Sagini yabonye abafana bamwishimiye i Kigali atumaho umukunzi we ngo nawe amufashe kuryoherwa ku byiza yabonye mu RwandaErega kuba benda kurushingana bibaviramo gukora itsinda batyo... niba rizakomeza ntumbaze kuko umwe ni umufotozi undi akaba umuhanzi
AMAFOTO: Ashimwe & Jean Luc-Inyarwanda
TANGA IGITECYEREZO