RFL
Kigali

KIGALI: Cece Sagini n’umusore benda kurushingana bagiriye ibihe byiza mu gitaramo cya Jazz Junction–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:28/05/2017 7:43
0


Buri wa Gatanu wa nyuma w’ukwezi mu mujyi wa Kigali habera igitaramo kimaze kumenyerwa ku izina rya Kigali Jazz Junction, iki gitaramo giterwa inkunga n’ikinyobwa cya Mutziig cyengwa na Bralirwa, kuri uyu wa 26 Gicurasi 2017 umunyakenyakazi Cece Sagini ni we wataramiye abacyitabiriye, igitaramo yagiriyemo ibihe byiza n’umukunzi we.



Cece Sagini ageze ku rubyiniro usibye guhagurutsa abantu babyinnye yanahamagaye umusore baherutse kwemeranya kurushinga maze bafatanya kuririmba zimwe mu ndirimbo yari yateguye. Tubibutse ko mbere yo gukundana na Cece Sagini uyu musore yari asanzwe ari umufotozi. Aba bombi bacinye umudiho biratinda mu gihe abafana nabo bari bamaze kujya mu mwuka w’umuziki w’uyu munyakenyakazi Cece Sagini.

Iki gitaramo kandi uretse Cece Sagini hitabiriye abandi bahanzi banyuranye barimo Nubian Gypsies itsinda rizwi muri muzika nyarwanda ndetse na Neptunez Band , aba bose bakaba bakoze iyo bwabaga kugira ngo bashimishe abitabiriye iki igitaramo bakoreye muri Kigali Serena Hotel kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2017 cya Jazz Junction. Kwinjira muri iki gitaramo byari 10,000Frw mu myanya isanzwe, 20,000frw mu myanya y’icyubahiro na 160,000frw mu myanya y’icyubahiro cy’ikirenga.

REBA AMAFOTO:

Jazz JunctionJazz JunctionNeptunez Band yatangiye isusurutsa abantuJazz JunctionJazz JunctionJazz JunctionNubian Gypsies barimo na Albert Rudatsimburwa basusurukije abari ahoCece SaginiCece SaginiCece SaginiCece Sagini yaririmbiye abari aho baranyurwaJazz JunctionNubwo imizindaro yavuzaga ubuhuha umunyamakuru akaba n'umuhanzi Lil Pac yaguye agacuho agatotsi karamwiba mu gitaramoJazz JunctionJazz JunctionJazz JunctionAha buri wese yirekura uko yifite agacinya umuziki kugeza abahanzi basojeJazz JunctionLion Imanzi  na Rasta Jean Marie mu gitaramo cya Jazz JunctionJazz JunctionKubitaaaaaaa.... Albert Rudatsimburwa byamwanze mu nda yigira imbere abigenza gutya...Jazz JunctionJazz JunctionSukuma.... Ceza mama weeee ngayo nguko, ni uku byari byifasheCece SaginiCece Sagini yabonye abafana bamwishimiye i Kigali atumaho umukunzi we ngo nawe amufashe kuryoherwa ku byiza yabonye mu RwandaCece SaginiCece SaginiErega kuba benda kurushingana bibaviramo gukora itsinda batyo... niba rizakomeza ntumbaze kuko umwe ni umufotozi undi akaba umuhanzi

AMAFOTO: Ashimwe & Jean Luc-Inyarwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND