RFL
Kigali

KIGALI: Bull Dogg yatunguranye aririmbira abitabiriye ibirori byo kumurika imodoka zifite umwihariko-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/07/2018 16:38
0


Kuri uyu wa 21 Nyakanga 2018 mu mujyi wa Kigali habereye ibirori bya Shyuha Auto Show aho abantu banyuranye bari baje kumurikira abanyarwanda imodoka zabo zifite umwihariko yaba inshya cyangwa nyinshi mu modoka z'amateka cyane ko arizo zari ziganje ahamurikirwaga izi modoka. Icyakora muri ibi birori Bull Dogg yatunguranye araharirimbira.



Muri iki gitaramo cyabereye muri Eto Kicukiro bamuritse imodoka zinyuranye zirimo n'iza cyera cyane kimwe n'imodoka zihenze zifite n'umwihariko. Usibye izi modoka ariko kandi hanamurikirwaga moto z'ubwoko bwinshi kandi zifite umwihariko nk'uko zigaragara mu mashusho Inyarwanda.com yabakusanyirije. Si ibi gusa dore ko abahanga mu gutwara imodoka nabo berekanye ubuhanga bwabo mu gutwara bakaraga imodoka.

Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na bamwe mu bazwi bitabiriye iki gikorwa, batangaje ko iki ari kimwe mu bikorwa bishya mu Rwanda ariko kije gikenewe cyane ko byose ari imyidagaduro ndetse no gukomeza gushimisha abanyarwanda baba baje kwihera ijisho iby'izi modoka. Ahamurikiwe izi modoka hari kandi n'abahanga mu kuvanga imiziki basusurutsaga abari baje kwihera ijisho izi modoka.

Bull DoggImodoka za Volkswagen ziteranyirizwa mu Rwanda zari mu zari zaje kumurikwa 

Ubwo igikorwa cyajyaga kugana ku musozo bitunguranye Bull Dogg yazamutse ku rubyiniro atangira kuririmbira abari bitabiriye. Nyuma y'indirimbo eshatu zose yaririmbye yahise asoza iki gikorwa ubundi abari aho bakomeza kuryoherwa n'igitaramo cyane ko icyo kunywa no kurya bari bagiteguye ku bwinshi.

REBA HANO UKO IBI BIRORI BYARI BYIFASHE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND