RFL
Kigali

KIGALI: Bruce Melody agiye kuririmba bwa mbere indirimbo ye ‘Ikinya’ mu cyiswe ijoro ry’Intsinzi

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:2/08/2017 11:23
1


Muri iyi minsi mu Rwanda ndetse n'ahandi hose hari abanyarwanda bakunda umuziki imwe mu ndirimbo baharaye ndetse zigezweho ni “Ikinya” ya Bruce Melodie, iyi ndirimbo igiye kumara amezi arenga abiri uyu muhanzi atarayiririmba, kuri ubu rero agiye kuyiririmbira bwa mbere muri Kigali.



Iki gitaramo kiswe Ijoro ry’intsinzi Bruce Melodie agiye kuririmbiramo bwa mbere indirimbo ye Ikinya giteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Kanama 2017 ku munsi mu Rwanda hose abanyarwanda bazaba biriwe mu matora y’umukuru w’igihugu biteguye kubyina intsinzi hagendewe kubizaba biri kuva mu majwi y'uko abantu batoye. 

Bruce Melodie

Iki gitaramo Bruce Melodie azakorera mu mujyi wa Kigali kizabera i Remera mu kabyiniro ka Classic Club kari muri Hotel ya The Mirror, kwinjira muri iki gitaramo ni 2000frw mu myanya isanzwe na 5000frw mu myanya y’icyubahiro imiryango yo izaba ifunguye guhera saa mbili z’ijoro (20h00).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mama6 years ago
    tuzajya mukinya na muzehe wacu(H.E pk(paul kagame)........be blessed melody





Inyarwanda BACKGROUND