RFL
Kigali

KIGALI: Abavutse ari impanga bagiye kongera guhurira mu birori by’ubusabane

Yanditswe na: Editor
Taliki:9/01/2018 8:37
0


Umuryango w’abavutse ari Impanga “Rwanda Twins Family” uri gutegura ibirori ngarukamwaka by’impanga, uvuga ko bizarangwa n’udushya twinshi. Ibyo birori biteganyijwe kuba ku cyumweru tariki ya 14 Mutarama 2018 kuri Olympic Hotel iri i Remera.



Niyomuremyi Pascal, umwe mu bateguye ibyo birori avuga ko babiteguye mu rwego rwo kwishimira ibyo bamaze kugeraho no gutegura ibikorwa by’imyaka itaha.Yagize ati “Ubundi dusanzwe duhura tugategura ibikorwa biduhuza birimo gusura uwabyaye uwagize ubukwe, uwagize ibyago no gufashanya hagati yacu, ubu rero tugiye kongera duhure turebe uburyo twakoze hanyuma dutegure ibindi bikorwa byagutse umwaka utaha.”

Akomeza avuga ko buri muntu wese wavutse ari impanga yemerewe kuza mu muryango wabo kabone n’ubwo yaba asigaye ari umwe. Abakiri bato nabo ntibahejwe akaba ari nayo mpamvu ngo babiteguye mbere y’itangira ry’amashuri. Abifuza kwitabira ibyo birori basabwa gutanga umusanzu wa 5000RWf kuri buri muntu, bitarenze itariki ya 10 Mutarama 2018.

Nkuko bitangazwa na Kigali Today dukesha iyi nkuru, igikorwa cyo guhura kw’abavutse ari impanga gisigaye kiba buri mwaka cyatangiye mu mwaka wa 2012. Kugeza ubu mu Rwanda nta mubare w’impanga uramenyekana ariko ngo icyo gikorwa kimaze guhuza impanga 200.

Uko byari bimeze mu birori by'ubushize

Impanga

Ni birori ngarukamwaka byitabirwa n'abavutse ari impanga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND