RFL
Kigali

KIGALI: Abatuye mu mujyi wa Kigali bagiye gususurutswa n'aba Djs mu gitaramo cyiswe Kigali-Uganda Night

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/03/2017 17:03
0


Kigali Uganda Night ni igitaramo kigiye kubera i Kigali mu kabyiniro ka K Club aho abazakitabira bazacurangirwa naba Djs banyuranye mu Rwanda ndetse na Dj Spinny uzaba yaturutse Kampala muri Uganda.



Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Dj Kreb umwe mu bari gutegura iki gitaramo yabwiye umunyamakuru ko kizaba ari igitaramo kizagaragaramo abasore b'abahanga mu kuvangavanga imiziki ndetse bazaba bambariye gushimisha abazitabira igitaramo cyabo, icyakora ku kijyanye niba hari umuhanzi uzagaragara muri iki gitaramo Kreb we yatangarije Inyarwanda.com ko nta muhanzi uzaririmbira ahongaho.

DjsByinshi kuri iki gitaramo

Ku kijyanye niba hari abantu runaka bazwi batumiwe muri iki gitaramo uyu mu Dj yabwiye umunyamakuru ko bahari ariko bikiri ibanga kuko bataremeza ko bazitabira iki gitaramo giteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2017 mu kabyiniro ka K Club i Nyarutarama aho kwinjira bizaba ari amafaranga ibihumbi bitanu (5000frw)ku muntu umwe. Aba Djs bazasusurutsa abantu akaba ari Dj Kreb, Gomes na Dj Spinny uzaba yaturutse Uganda.

UMVA HANO DJ KREB ASOBANURA BYINSHI KURI IKI GITARAMO CYA KIGALI- UGANDA NIGHT






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND