RFL
Kigali

KIGALI: Abanyakenya Nina Ogot na Winyo bahuye n'akaga bataramira abatarenze 50 –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/07/2017 14:15
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Nyakanga 2017 ni bwo mu mujyi wa Kigali hari hitezwe igitaramo cyagombaga guhuza abahanzi babiri bo muri Kenya Nina Ogot ndetse na Winyo, aba bahuye n’uruva gusenya bataramira abatarenga mirongo itanu.



Iki gitaramo cyabereye mu mujyi wa Kigali muri Ubumwe Grand Hotel gitangira mu ma saa mbili z’ijoro. Bamwe mu bahanzi nka Charly na Nina ndetse na Mani Martin ni bamwe mu bari bitabiriye iki gitaramo gusa ubwitabire bw'abakunzi b'umuziki bwari hasi cyane dore ko ahari hateguwe ibyicaro nka 300 hagiyemo abatarenga 50.

Usubije amaso inyuma usanga hari impamvu nyinshi zatumye iki gitaramo cya Unplugin& Live kititabirwa, muri izo mpamvu harimo kuba ubwo cyaherukaga kuba abari baje kureba Joss Stone wari watumiwe badafatwa neza dore ko bahageze saa kumi nebyiri bakemererwa kwinjira saa mbili z’ijoro, ikindi ni ukutamamaza nkuko byakagombye no kuzana abahanzi batazwi mu Rwanda, no kuba ari igitaramo cyari gihenze dore ko kwinjira byari 20,000frw na 15,000frw.

AMAFOTO:

showBari bateguye intebe zabantu 300showCharly&Nina na Mani Martin bar bitabiriyeshowDeo Munyakazi ni we wabimburiye abahanzishowAbitabiriye bari bacitse integeshowBari bacyeshowNubwo bari bacye ariko umuziki wari waryoshyeshowNina OgotshowshowshowNubwo bari bake ariko bishimiye ubuhanga bw'aba bahanzishowshowBari bacye cyaneshowBishimiye ubuhanga bagaragaje






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND