Umuhanzi Kidumu Kibido wubatse izina rikomeye muri muzika ya Afurika y’uburasirazuba ndetse no muri Afurika yose muri rusange, yatangiye urugamba rwo kumenyekanisha umuziki we ku isi yose ahereye muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.
Nk’uko bigaragara kuri gahunda z’ibitaramo bye, uu muhanzi afite igitaramo yise Kidumu Kibido World Tours 2014-2015 akorera i Phoenix muri USA ku mugoroba wo kuri uyu wa 31 Mutarama, 2015 aho aza kuba aho aza kuba ahamya ko aza kuzamurira ibendera ry’igihugu cye.
Nyuma yo kubaka izina muri Afurika yageze no ku mugabane wa Amerika
Nyuma y’iki gitaramo kandi uyu muhanzi ntazarekera aha ahubwo afite ikindi gitaramo ku ya 7 Gashyanyare, 2015 aho azataramira ahitwa Minnesota mu gitaramo cya Live yise Mapenzi Tour, igitaramo kizaba gifite umwihariko wa kinyafurika.
Kimwe mu bitaramo bye cyabaye kuri uyu wa 31 Mutarama
Ku ya 7 Gashyantare azakomereza i Minnesota
Ibi bitaramo bya Kidumu bikaba ntakabuza bizamufasha kuzamura umubare w’abakunzi ba muzika ye ndetse no kurushaho hukundisha abanyamahanga umuziki w’abarundi
Denise IRANZI
TANGA IGITECYEREZO